Kigali

CYCLING: Uwizeyimana Bonaventure yatwaye shampiyona 2019, Benediction na SKOL Fly zihiga andi makipe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/06/2019 10:16
0


Kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2019 ubwo hasozwaga shampiyona ya 2019 mu mukino wo gusiganwa ku magare (Cycling), Uwizeyimana Bonaventure wa Benediction Excel Energy Continental Team yatwaye shampiyona akoresheje amasaha 3h39’40”.



Amasaha atatu, iminota 39 n’amasegonda 40 (3h39’40”) yabikoze mu ntera ya kilometero 159.3 mu nzira iva i Kigali ikagera i Nemba ukagaruka ukagera kuri sitade Amahoro ukazenguruka inshuro eshatu (3) umuhanda wa Stade Amahoro-Kimironko-Kibagabaga-MTN HQ-Airtel Tigo-Stade Amahoro.




Uwizeyimana Bonaventure yisubije shampiyona yatwaye mu 2016

Muri iri siganwa, Ruberwa Jean Damascene bita Kasongo Kabiona (Nyabihu Cycling Team) yaje ari uwa kabiri akoresheje 3h39’47” mu gihe Mugisha Moise wa SKOL Fly Cycling Club yaje ari uwa gatatu akoresheje 3h40’42”.

Nyuma yo kuba uwa kabiri, Ruberwa Jean Damascene yahise anaba uwa mbere mu bakinnyi batarengeje imyaka 23 (U23) akurikirwa na Mugisha Moise naho Mugisha Samuel aba uwa gatatu kuko muri uru rugendo yaje ari uwa kane akoresheje 3h40’51”.


Ruberwa Jean Damascene yatwaye shampiyona y'abatarengeje imyaka 23

Muri iri siganwa, abasiganwa bavuye i Nemba bagera mu mujyi wa Kigali bayobowe na Ruberwa Jean Damscene ari kumwe neza na Bonaventure Uwizeyimana. Bageze kuri sitade Amahoro bakurikiwe na Jean Bosco Nsengimana bamusiga iminota 2’36”.


Ruberwa Jean Damascene imbere ya Bonaventure Uwizeyimana bagera i Remera


Jean Bosco Nsengimana yari abari inyuma ataratobocyesha igare

Inyuma ya Jean Bosco Nsengimana hari igikundi kirimo Areruya Joseph (Delko Marseille Provence KTM, France), Uwizeye Jean Claude (Les Sables d’Orones, France), Munyaneza Didier (BEX), Mugisha Moise (Fly), Mugisha Samuel (Dimension Data), Nzafashwanayo Jean Claude (BEX), Manizabayo Eric (BEX), Byukusenge Patrick (BEX) na Nkurunziza Yves (BEX.

Bamaze kuzenguruka kabiri, Jean Bosco Nsengimana yagize ikibazo igare rye ritoboka ipine aba arasigaye biba amahirwe kuri Mugisha Samuel na Mugisha Moise bahise bacomoka mu bandi banamucaho bajya gushaka Ruberwa na Bonaventure.


Mugisha Moise imbere ya Mugisha Samuel barwanira umwanya wa gatatu

Isiganwa ryakomeje gushyuha ari urugamba hagati ya Ruberwa Jean Damascene na Bonaventure Uwizeyimana bari imbere barwanira umwanya wa mbere ariko Uwizeyimana yaje gutsinda kuko yaciye kuri Ruberwa bageze ku biro bya Airtel Tigo ahita azamuka ku marembo ya Petit Stade amuri imbere.


Nkurunziza Yves imbere ya bagenzi be   



Areruya Joseph yari afite akazi gakomeye kuko yakinaga wenyine 


Mugisha Moise akurikiwe na Manizabayo Eric 

Mugisha Moise na Mugisha Samuel nabo bari mu rugamba rwo gushaka umwanya wa gatatu, byaje kurangira Mugisha Moise atsinze Mugisha Samuel.

Areruya Joseph yaje ku mwanya wa gatanu akoresheje 3h41’40”. Munyaneza Didier wari ufite shampiyona ya 2018 yaje ku mwanya wa karindwi (7) anganya ibihe na Areruya Joseph (3h41’40”).

Mu cyiciro cy’abahungu bakiri bato (Men Junior Category), Gahemba Bernabe wa Les Amis Sportifs de Rwamagana akaba murumuna wa Areruya Joseph, yatwaye shampiyona ya 2019 ahize bagenzi be barimo Habimana Jean Eric wa Fly Cycling Team wanahabwaga amahirwe ariko igare rye rigatoboka bambuka Nyabarongo bagana mu mujyi wa Kigali.



Gahemba Bernabe yatwaye shampiyona y'abakiri bato

Gahemba Bernabe yagenze intera ya kilometero 95.4 (95.4 Km) akoresha 2h24’34” akurikirwa na Hakizimana Felicien wa Fly Cycling Club wakoresheje 2h24’43”.

Uwihiriwe Byiza Renus (BEX) yaje ari uwa gatatu akoresheje 2h25’23” naho Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs de Rwamagana yakoresheje 2h25’23’ aza ku mwanya wa kane.


Uwihiriwe Byiza Renus yasoje ari uwa gatatu mu bakiri bato

Habimana Jean Eric wa Fly Cycling Team nyuma yo kugira ikibazo cy’igare rigatoboka yambuka umugezi wa Nyabarongo agana i Gahanga, byarangiye aje ku mwanya wa gatanu (5) akoresheje 2h25’23”. Habimana Jean Eric niwe watwaye shampiyona 2019 muri ITT yaberaga i Nyamata.

Nsabimana Jean Baptiste bita Machine wa Fly Cycling Team yaje ari uwa karindwi (7) akoresheje 2h25’36”.

Mu Cyiciro cy'abakobwa, Nzayisenga Valentine wa BEX yaje ku mwanya wa mbere akoresha 2h33'07" mu ntera ya kilometero 95.4 akurikirwa na Mukashema Josiane bakinana wakoresheje 2h33'40''.




Nzayisenga Valentine yatwaye shampiyona mu bakobwa 



Uva ibumoso: Gahemba Bernabe, Nzayisenga Valentine, Uwizeyimana Bonaventure na Ruberwa Jean Damascene abatwaye shampiyona muri Road Race 2019 

Ishimwe Diane wa BEX yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 2h34'40" mu gihe Girubuntu Jeanne d'Arc wa Les Amis Sportifs de Rwamagana yaje ari uwa munani (8) mu bakinnyi icyenda (9) akoresheje 2h51'38".

Mu gutanga ibihembo ku makipe, ikipe ya Benediction Excel Energy Continental Team yarushije andi makipe kwitwara neza muri shampiyona mu bahungu n’abakobwa mu gihe mu bakiri bato igikombe cyatwawe na SKOL Fly Cycling Team.



Benediction Excel Energy Continental Team (Abahungu)



Benediction Excel Energy (abakobwa)





SKOL Fly Cycling Team yahize andi mu makipe mu bakiri bato



Uwizeyimana Bonaventure asoma SKOL nyuma yo gutsinda     


Ishimwe Diane n'umubyeyi we 


Mugisha Samuel nyuma yo gusoza isiganwa 


Sempoma Felix umuyobozi wa Benediction Excel Energy Continental Team 


Nzafashwanayo Jean Claude uheruka gutwara agace muri Tour du Cameroun 2019


Munyaneza Didier wari ubitse shampiyona 2018 ntabwo iya 2019 yamubereye nziza 




Habimana Jean Eric na bagenzi be ba SKOL Fly Cycling Team 


Les Amis Sportifs de Rwamagana nayo ni ikipe ikunda guhatana cyane mu bato

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND