RFL
Kigali

Kizito Mihigo yasohoye indirimbo yahimbiye Papa Fransisko aranayimwitirira-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/06/2019 5:59
3


Kizito Mihigo kizigenza mu bahanzi bubakiye ubuhanzi bwabo ku bukirisitu yasohoye indirimbo nshya yise “Le Pape François - Hymne au Saint Père” iri mu rurimi rw’igifaransa, yahimbiye Papa Francisco, umushumba wa Kiliziya Gatorika muri iki gihe.



Muri iyi ndirimbo y’iminota itandatu n’amasagonda icumi, Kizito Mihigo yashimagije Papa Francois amwita ikimenyetso cy’ubumwe, umushumba ukwiye, intangarugero mu kwicisha bugufi, n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, uyu muhanzi umenyerewe mu ndirimbo zikoreshwa muri Kiliziya Gatorika, yagize ati: “Papa ni ikimenyetso cy’ubumwe bw’abakristu mu bihe byose, n’ahantu hose. Ni ishusho y’Imana mu bantu.”

Mu gitero cya nyuma Kizito Mihigo aririmba agira ati: “Papa Fransisko urugero mu bumuntu, iyo ikiremwamuntu gihutajwe arahagoboka, mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, Papa Fransisko aba ahari. Aho bakeneye ubutabera, arahaboneka.

Mu biganiro mpuzamadini arahari. Mu gushaka amahoro n’ubwiyunge, Papa Fransisko aba ahari. Mu biganiro ku bibazo binyuranye bireba isi, Papa Fransisko aba ahari”

Yavuze ko iyi ndirimbo ayihaye abayumva, yizeye neza ko na Papa Fransisko ashobora kuba mu mubare w’abazayumva.

Amajwi y’iyi ndirimbo yafatiwe muri studio The Sounds Studio ya Producer Bob, naho amashusho afatwa na Producer Faith FEFE. Aba ba Producers akaba ari nabo bamaze iminsi bakorana n’uyu muhanzi mu bihangano amaze iminsi akorera abakunzi be.

Kizito Mihigo yashyize ahagaragara indirimbo 'Le Pape Francois-Hymne au Saint Pere'

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'LE PAPE FRANCOIS-HYMME AU SAINT PERE' YA KIZITO MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Foreign 5 years ago
    Imana iguhe umugisha kuri iyi ndirimbo itazibagirana ku mushumba wacu..
  • Oscar5 years ago
    Kizito Mihigo icyo ngukundira nuko ukora ibirimo ubuhanga..indirimbo irasobanutse rwose...na Papa azamenya gushayaya 😀😀😀😀
  • Nyiransaba jacqueline5 years ago
    Rwose iyi ndirimbo ni nziza cyane, Kandi Koko papa icyo yifuza n'ubumwe n'ubwiyunge mu madini yose no mukiremwa muntu cyose. Eg. Aherutse kuza Abudhabi aribyo abwira abasilamu hano muri Asia no mubutumwa yatanze mu Rwanda kuri Eidi mu basilamu. Courage Kizito. May God bless u for appreciating and passing over the message. Love u.





Inyarwanda BACKGROUND