RFL
Kigali

USA: Jay Pac yashyize ahagaragara indirimbo ‘Serve me’ yandikiye umukunzi we-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/06/2019 18:08
0


Jabiro Pacifique umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika wibanda ku njyana ya Hip hop, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Serve me’ yandikiye umukunzi we atifuje gutangaza amazina.



Indirimbo ‘Serve me’ ije ikurikira indirimbo ‘Bigabirwa vuba’ uyu muhanzi yari aherutse gushyira hanze. Iyi ndirimbo igizwe n’iminota itatu ndetse n’amasegonda 43’ yumvikana mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza.

Jay Pac ni umwe mu bahanzi bakomeje kwigaragaza mu njyana ya Hip Hop hashingiwe ku bikorwa bifatika birimo indirimbo n’ibitaramo amaze kuririmbamo.

Hari aho agira ati “…Uri ipaki y’ibyishimo. Umutima mwiza uhorana bikurimo. Ubibona ute tujyanye tugahindura ubuzima bwanjye nawe. Wavamo umugore mwiza. Umwe ukenyera akaberwa nyiramwiza. “

Yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ‘Serve me’ yayanditse agamije kubwira umukunzi we ko amukunda kurusha abandi bose ndetse ko yamubwiraga ko azi neza ko hari abandi basore bamushaka ariko ko ariwe umukwiye.

Yagize ati “…Indirimbo ‘Serve Me’ nayikoreye umukobwa twahuye mubwira ko nziko hari abandi bamushaka ariko ko arijye akwiye ko aramuste yemeye ko jye nawe twahundura ubuzima bwacu nkamugira umugore.”

Uyu musore arateganya kumurika albumu nshya amaze igihe ategura. Yavuze ko mu byo yakundiye uyu mukobwa harimo imiterere ye, indoro ye ndetse n’imico ye ikirenze kuri ibyo ngo atekereza no kubana nawe.

Jay Pac yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise 'Serve me'

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'SERVE ME' YA JAY PAC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND