RFL
Kigali

MU MAFOTO: Kitegetse na Bishira Latif bafashije AS Kigali gutsinda Gasogi muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/06/2019 20:31
0


Ibitego bya Kitegetse Bogarde na Bishira Latif byafashije AS Kigali gutsinda Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro 2019.



Ni umukino waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2019 guhera saa cya n’igice ku masaha ya Kigali (15h00’), isaha imikino y’igikombe cy’Amahoro iri kuberaho muri uyu mwaka.


Gasogi United nibo bafunguye amazamu ku munota wa 23'

Mateso Olivier na Nshutinamagara Ismael Kodo bafatanya gutoza AS Kigali bari bahisemo gukoresha abakinnyi 11 aribo; Bate Shamiru (GK,21), Nshimiyimana Marc Govinho 3, Bishira Latif 5, Rurangwa Moss 4, Niyomugabo Claude 23, Nsabimana Eric Zidane 30,Ntamuhanga Thumaine Tity, Murengezi Rodrigue (C,7), Ngama Emmanuel 19,Ndarusanze Jean Claude 11,Ishimwe Kevin 17.


AS Kigali bishimira intsinzi


Abafana bari bacye muri sitade ya Kigali

Lomami Marcel umutoza mukuru wa Gasogi United yari yahisemo kwitabaza; Cyuzuzo Gael Aime (GK,99), Amani Niyonkuru 21, Habimana Yves 14, Irakoze Gabriel 11, Rugamba Jean Baptiste 16, Fulgence Twagirimana 5, Kazindu Bahati Guy 6, Kwizera Aimable 15, Tresor Byumvuhore 8 na Nkubana Marc (C,2).


11 ba Gasogi United babanje mu kibuga

Umukino watangiye Gasogi United ifite umupira ujya kuba mwiza kurusha AS Kigali cyane hagati mu kibuga kuko abasore ba Gasogi barimo; Irakoze Gabriel, Rugamba Jean Baptiste na Byumvuhore Tresor bari bafite uburyo bahana umupira kenshi hagati mu kibuga bigatuma abakinnyi ba AS Kigali barimo; Murengezi Rodrigue, Ntamuhanga Thumaine Titi na Nsabimana Eric Zidane batabasha gukina umukino wabo bari bateguye.



Dusange Bertin umukinnyi wa Gasogi United wahaye akazi abugarira ba AS Kigali mu gice cya mbere

Gasogi United baje gukomeza kuganza AS Kigali hagati mu kibuga ari naho havuye igitego ku munota wa 23’ w’umukino ubwo Rugamba Jean Baptiste yarebaga mu izamu biturutse mu kudahuza neza kw’abakina hagati ba AS Kigali.



Nsabimana Eric Zidane acyaha bagenzi be hagati mu kibuga ababwira ko byakomeye


Nsabimana Eric Zidane (30) hagati mu bakinnyi ba Gasogi United


Nkubana Marc kapiteni wa Gasogi United imbere ya Niyomugabo Claude (23) na Kevin Ishimwe (Iburyo)

Igice cya mbere cyagiye kurangira abakinnyi bo hagati muri AS Kigali batangiye kugaragaza ko bitari buze gukosoka abatoza abatoza nibadakosora. Muri uku kuganzwa, Murengezi Rodrigue ni we waje kuba ikibazo bityo asimburwa na Kitegetse Bogarde watangiranye n’igice cya kabiri.

Kitegetse Bogarde yaje ajya mu mwanya wa Murengezi, umwanya wo gukina imbere ya Ntamuhanga Thumaine Titi na Nsabimana Eric Zidane.

Kitegetse yaje mu kibuga afasha AS Kigali gutangira gutindana umupira hagati kuko abasha gucenga cyangwa kuba yatambutsa umupira mu bakinnyi benshi baba bahanganye.


Kuba Nsabimana Eric Zidane yari abonye uwo bakinana ushobora gutindana umupira, byaje gutuma bakina umukino mwiza hagati bityo Gasogi United nabo batangira kuruha ari nabwo Rugamba Jean Baptiste wakinaga hagati muri Gasogi yaje gusimburwa biboneka ko yananiwe.



Rugamba Jean Baptiste yatsindiye Gasogi United aza gusimburwa


Irakoze Gabriel umwe mu bakinnyi bo hagati muri Gasogi United

Nyuma ni bwo AS Kigali batangiye kwisanzura guhera inyuma biha umwanya Nshimiyimana Marc Govin wakinaga inyuma iburyo na Nova Bayama wamukinaga imbere. Aha niho haje kuva igitego kuko Nshimiyimana Marc Govin yazamukanye umupira awutanga kuri Nova Bayama arongera aramusubiza, Nshimiyimana yahise awuha Kitegetse Bogarde wari witegeye izamu ahita abonezamo.


Nova Bayama (13) ahungisha umupira akurikiwe na NKubana Marc (2) kapiteni wa Gasogi United

Nova Bayama yari yinjiye mu kibuga asimbuye Ngama Emmanuel wakinaga asatira ariko umukino ukamubera mubi kuko nta ruhare yagaragaje rwo gushakira ikipe amanota atatu. Nova yazananye n’igice cya kabiri nawe afasha AS Kigali mu mpande bityo abakina inyuma ba AS Kigali batangira guhumeka ari nabwo Bishira Latif yavuyeyo akazamuka agatsinda igitego.



Ngama Emmanuel (19) yavuye mu kibuga nyuma yo kugira umukino mubi

Muri uku gukoresha imbaraga nyinshi ku bakinnyi ba AS Kigali bashaka kotsa igitutu Gasogi United, ni bwo Ishimwe Kevin yagaragaje umunaniro ahita asimburwa na Nininahazwe Fabrice.

Nyuma yo kubona igitego cya kabiri muri uyu mukino, AS Kigali bahise batuza bakina umukino wabo bari bateguye bawugumaho ahanini bakoresheje Nsabimana Eric Zidane, Nova Bayama, Nshimiyimana Marc Govin na Niyomugabo Claude ukina inyuma ava ibumoso.

Gasogi United bahise bagira ikibazo cy’umunaniro mu minota ya nyuma y’umukino bityo bigabanya igitutu kuri AS Kigali yageze muri ¼ ikuyemo APR FC bahuriye muri 1/8 cy’irangiza.


Muri uyu mukino, abakinnyi ba AS Kigali barimo; Ntamuhanga Thumaine Titi, Kitegetse Bogarde na Nshimiyimana Marc Govin bahawe ikarita y’umuhondo buri umwe mu gihe Kwizera Aimable na Bahati Guy Kazindu ba Gasogi United nabo buri umwe yatahanye ikarita y’umuhondo.


Bahati Guy Kazindu umwe mu bahawe ikarita y'umuhondo


Nshimiyimana Marc Govin (3) myugariro w'iburyo muri AS Kigali yahawe ikarita y'umuhondo mu gice cya mbere

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019 ubwo hazanamenyekana ikipe izajya muri ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro 2019.


Cyuzuzo Aimee Gael (99) mu izamu rya Gasogi United


Bate Shamiru yafashije AS Kigali ku bitego byabaga byabazwe


Gasogi United yageze mu minota ya nyuma itangira gukina imipira miremire yo gukiza izamu


Rurangwa Moss (4) ahanganye na Dusange Bertin (7)


Ndarusanze Jean Claude rutahizamu wa AS Kigali agenzura umupira


Gasogi United ikipe ihatana mu cyiciro cya kabiri


Lomami Marcel umutoza mukuru wa Gasogi United


Abaganga ba AS KIgali


Abafana ba AS Kigali


Abafana ba Gasogi United


Ntate Djumaine ukina hagati muri AS Kigali ntabwo yakinnye



Ishimwe Kevin (17) ashaka inzira ishoboka yamugeza ku izamu


Niyomugabo Claude (23) myugariro w'ibumoso muri AS Kigali



Bishira Latif (Iburyo) na Rurangwa Moss (Ibumoso) bakinana mu mutima w'ubwugarizi


Nshutinamagara Ismael Kodo atanga amabwiriza


Habimana Yves (14) imbere ya Rurangwa Moss (4)




Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu


Abasifuzi n'abakapiteni

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND