Mu gihe imikino mpuzamashuri (Interscolaire) ku bana batarengeje imyaka 15 yari igeze ku musozo mu karere ka Rubavu aho byari ku rwego rw’intare y’Uburengerazuba, byabaye ikibazo ubwo umukino wagombaga gusoza irushanwa mu mupira w’amaguru utabaye bitewe n’imwe mu makipe yarezwe.
Ikipe ya GS.Kirwa
(Nyabihu) yagombaga gukina na EP.Nyakarera (Rutsiro), gusa ntabwo umukino
wabaye kuko ikipe ya EP.Kirwa yasanze yarezwe na C.S.Kivumu bari bakinnye muri ½
cy’irangiza babaziza ko bakoresheje umukinnyi urengeje imyaka.
Kuri uyu wa
Gatandatu tariki 14 Kamena 2019 mu karere ka Rubavu hakomereje imikino mu
mashuri ku bana batarengeje imyaka cumi n'itanu (Interscolaire U-15) aho
hakinwe imikino ku rwego rw'intara.
CS Kivumu yareze Kirwa bituma umukino wa nyuma udakinwa
Muri iyi
mikino yatangiye ku isaa tatu (09h00’) ku kibuga cya Nengo mu mupira w'amaguru
ndetse no kuri Stella (mu mikino y'amaboko) hagaragayemo ubwumvikane bucye hagati
y'abahagarariye iyi mikino aho kumvikana ku mategeko agenga iyi mikino yo mu mashuri
byanze bagahitamo gusubika umukino wa nyuma nyuma y'aho ikipe ya Kivumu
itsindiwe na Kirwa.
Abasifuzi n'abo baba bakiri abana
Mu kiganiro
na Mukurarinda Elias uhagarariye iyi mikino mu mashuri abanza (League West)
yatangarije INNYARWANDA ko G.S.Kivumu yari ihagarariye Akarere ka Rubavu
yakinnye na GS Kirwa yo mu karere ka Nyabihu bamaze gukina Kirwa itsinda Kivumu, nyuma Kivumu irega ko Kirwa itakurikije amategeko kuko yakoresheje
umukinnyi urengeje imyaka 15 y’amavuko.
"Bamaze
gutanga ikirego rero twacyakiriye turakireba, nyuma imikino igeze ku musozo Kirwa
yendaga gukina umukino wa nyuma. Gusa kuko Kivumu yari yareze byabaye ngombwa
ko tubihagarika umukino wa nyuma ntiwakinwe tubabwira ko tuzabanza tukabyigaho
nka League turebe niba koko Kivumu ifite ishingiro. Nibwo tuzatanga umwanya wo
gukina umukino wa nyuma kuko iyo bitaba gutyo mu kibuga hari guhuriramo amakipe
arenze abiri bigatera impagarara". Mukurarinda
Mbere y'umukino abakinnyi babanza kwerekana ibyangombwa (Amafishi)
Uko ikibazo
giteye.
Ikipe ya
Kirwa ihagarariye akarere ka Nyabihu yarakinnye iratsinda igera ku mukino wa nyuma,
Nyuma C.S Kivumu imenya ko Kirwa yakinnye nta byangombwa bihagije ifite nk'uko
bisabwa ndetse binagaragara ko iyi ikipe
yashyize ku rutonde umukinnyi utujuje ibyangombwa (urengeje imyaka) nyamara
biza kugaragara ko uyu mukinnyi yashyizwe kuri lisiti kugeza n’ubwo umukino
utangira umukinnyi akiri kuri lisiti.
Bikimara
kugaragara ni bwo ikipe yatsinzwe ya Kivumu yahise yandika ibaruwa isaba kurenganurwa.
Byasabye amasaha menshi harebwa icyo amategeko abivugaho birananirana.
Umuyobozi
ushinzwe iyi mikino mu mashuri abanza, Mukurarinda Elias yahageze nyuma atanga
umwanzuro ko umukino wa nyuma w'umupira w'amaguru ku rwego rw'intara mu batarengeje imyaka 15 y'amavuko usubikwa. Biteganyijwe ko
uzasubukurwa nyuma y'icyemezo kizafatwa n'ababishinzwe.
TANGA IGITECYEREZO