Ikipe y’ingimbi z’uRwanda zitarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball zatwaye igikombe cy’Akarere ka Gatanu 2019 (FIBA Zone V 2019) nyuma yo gutsinda Uganda mu mikino ibiri bakinnye muri iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda kuva kuwa 10-15 Kamena 2019.
Ikipe y’ingimbi
z’u Rwanda yatsinze Uganda amanota 96-36 mu mukino ubanza mbere yo kongera
gutsinda amanota 72-51 mu mukino wakinwe ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki
15 Kamena 2019 ubwo hatangwaga ibikombe.
Ikipe y'ingimbi z'u Rwanda bamanika igikombe
U Rwanda rwahise rubona itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi kizabera muri Cape Verde muri Kanama 2019.
Mu bangavu,
ikipe aya Uganda yatahanye igikombe nyuma yo gutsinda u Rwanda amanota 74-49 mu
mukino kwishyura wasoreje indi yo mu bangavu. Uganda yahise ibona itike y’igikombe
cya Afurika cy’ingimbi kizabera mu Rwanda kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza
kuwa 4 Kanama 2019 muri Kigali Arena.
Abangavu ba Uganda batwaye igikombe banabona itike izabagarura mu Rwanda
Muri uyu
muhango wo gutanga ibihembo bya FIBA Zone V 2019 yaberaga mu Rwanda, ikipe y’abangavu
ya Tanzania yahawe igikombe nk’ikipe yagaragaje koroherana mu kibuga no mu
irushanwa muri rusange (Fair Play Trophy).
Abangavu ba Tanzania bahawe igikombe cy'ubworoherane
Ikipe
y’abangavu b’u Rwanda basoje bafite amanota atanu (5) bakuye mu mikino itatu
kuko yatangiye batsindwa na Tanzania amanota74-63 ku munsi wa mbere, batsindwa
na Uganda amanota 63-55 mu mukino wa kabiri mbere yo kwishyura Tanzania
bakayitsinda amanota 61-54. Basoje batsindwa na Uganda amanota 74-49. Abangavu
b’u Rwanda bafite itike y’igikombe cya Afurika mu cyiciro barimo kuko kizabera
mu Rwanda kuva tariki 26 Nyakanga kugeza kuwa 4 Kanama 2019 muri Kigali Arena.
Abakapiteni b'ibihugu byitabiriye bateruye ibikombe
Ingimbi z’u Rwanda zasoje zifite amanota ane (4) zakuye mu mikino ibiri batsinzemo Uganda, bityo u Rwanda ruhita rubona itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi kizabera muri Cape Verde muri Kanama 2019.
TANGA IGITECYEREZO