Muri iyi minsi Muchoma ari gukora ubutitsa nyuma y'ibyumweru bitatu ashyize hanze indirimbo 'Ibihe byose' ubu yashyize hanze amashusho y'indirimbo "Nigucombaga" yakoze mu rurimi rw'Ikigoyi.
Nizeyimana Didier uzwi ku izina Muchoma akoresha mu ruhando rwa muzika, iyi ndirimbo ye nshya "Nigucombaga" ugenekereje mu kinyarwanda bisobanuye 'Ni gutyo meze' ikaba iri mu rurimi rw'Ikigoyi rukoreshwa cyane i Rubavu. Muchoma yatangarije INYARWANDA ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kwereka abakora amakosa ndetse bakanga no kuyemera ingaruka bigira ku miryango yabo ndetse ko yayikoze mu kigoyi kugira ngo ateza imbere ururimi rwo ku ivuko.
"Ni indirimbo nakoze ngira ngo nteze imbere ururimi rw'iwacu, igaruka ku muntu uba akora ibintu bitari byiza gusa agatsimbarara ku mafuti ye. Rero nayikoze ngira ngo nereke abo bantu ibyo bakora ko atari byiza habe na gato n'ingaruka bigira ku miryango yabo ndetse n'abo babana." - Muchoma
Muri iyi ndirimbo Muchoma yakoresheje urugero rw'umugabo ufata amafaranga yose yakoreye akayamarira mu kabari ndetse ntanishyure na Mituweli yo kuvuza umuryango nawe ubwe. Muchoma yakomeje adutangariza ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bureba umuntu uwo ariwe wese.
Amajwi n'amashusho by'iyi ndirimbo byakorewe i Rubavu. Muri iyi ndirimbo kandi humvikanamo ijwi ry'umukobwa Adeline wafashije Muchoma gukinamo nk'umugore wahukanye.
Kuva mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gicurasi 2019 ni bwo Muchoma yageraga mu Rwanda kuva icyo gihe ari gukora ubutitsa, ibi biragaragazwa n'intera ari gushyira hagati y'indirimbo imwe n'indi cyane ko "Nigucombaga" ije nyuma y'ibyumweru bitatu "Ibihe byose" yakoranye na Khalfan yari imaze hanze. Muchoma yashoje adutangariza ko afite n'izindi ndirimbo nyinshi ari gukora zigiye gukomeza kuza mu minsi iri mbere gusa asaba abakunzi ba muzika kumushyigikira mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Kanda hano urebe amashusho ya "Nigucombaga"
TANGA IGITECYEREZO