RFL
Kigali

Basketball (Top10): Amasomo twigiye mu mikino yo kwibuka 2019 iheruka kubera mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/06/2019 17:25
1


Kuwa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2019 hasojwe imikino yo kwibuka mu mukino wa Basketball, imikino mpuzamahanga yari yahuje ibihugu bitatu (3) kuva tariki ya 5 Kamena 2019. REG na The Hoops niyo makipe yatwaye ibikombe bikuru.



Mu cyiciro cy’abagabo basazwe bakina Baskeball, REG BBC yatwaye igikombe itsinze Patriots BBC amanota 74-71 ku mukino wa nyuma. Nijimbere Guibert (Patriots BBC) yabaye umukinnyi w’irushanwa (MVP).

The Hoops yagitwaye mu bagabo nyuma yo gutsinda APR WBBC, PJB Goma, Scandinavia WBBC na RP-IPRC Huye WBBC bityo iyi kipe ya Moise Mutokambali isoza irushanwa rya 2019 ifite amanota umunani (8 Pts). Micomyiza Rosine (The Hoops) yabaye umukinnyi w’irushanwa (MVP)


Ngandou Bienvenue wa REG BBC agenzura umupira bakina na Patriots BBC ku mukino wa nyuma 

Mu cyiciro cy’abigeze gukina uyu mukino w’intoki wa Basketball, REG BBC yatwaye iki gikombe mu bagore , Akimana Aisha Kabange aba umukinnyi w’irushanwa (MVO) mu gihe mu bagabo cyatwae na UGB ndetse Cyusa Jean Luc aba umukinnyi w’irushanwa (MVP).

Nyuma y’iyi mikino yabaye mu buryo bwihuse ikarangirira ku gihe cyari cyagenwe, hari byinshi byayiranze ahanini byagiye bisiga amasomo abantu bafatiraho urugero mu kugira urundi rwego bageraho mu buryo butandukanye.

Muri iyi nkuru tugiye kureba ibintu icumi twigiye muri iri rushanwa.

10. Amakipe yo mu Rwanda aracyafite umukoro

Akenshi iyo u Rwanda rwahuye n’ibindi bihugu usanga iyo rudatsinzwe runganya cyangwa bikaba ibindi. Gusa muri Basketball y’amakipe (Clubs) siko byagenze mu mikino ya GMT 2019 kuko ibikombe byose byasigaye mu Rwanda.

Gusa nubwo mu bagabo u Rwanda rwatwaye ibikombe ntabwo ari uko amakipe yahatanye n’ayari avuye hanze akomeye kuko mu makipe y’abagabo yari mu Rwanda, ikipe ya Terreur BC (DR Congo) niyo kipe yari ifite ubukana buri hejuru ku buryo byanashobokaga ko yagera ku mukino wa nyuma.

Dushingiye ku ikipe ya Terreur BC (DR Congo) ni ikipe ifite abakinnyi ubona bashyitse, bafite imbaraga, umuvuduko n’ubuhanga ku buryo guhura nabo utiteguye muri byose watsindwa hakiri kare.

Umuntu wafashe umwanya we uhenze akareba umukino wahuye Terreur BC na REG BBC mu matsinda ndetse n’umukino wabahuje na Patriots BBC muri ½ cy’irangiza, yabonye ko abakinnyi ba Terreur BC barusha imbaraga abandi bose bakina mu makipe akomeye mu Rwanda.

Imbaraga ni kimwe mu bintu amakipe yitaho kuko uretse kuba ikipe iba ifite umutoza mukuru n’uwungirije, ni itegeko ko buri kipe igomba kuba ifite umutoza ushinzwe kongera imbaraga z’abakinnyi (Physical Coach). Mu Rwanda usanga amakipe abafite ari macye by’umwihariko muri Basketball.


BC Terreur yasize yerekanye ko abakinnyi baba muri shampiyona y'u Rwanda bafite imbaraga zidahagije 

Aganira n’abanyamakuru nyuma yo guterura igikombe, Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC yavuze ko irushanwa ryari rikomeye ariko bishimiye ko batwaye igikombe baciye ku makipe akomeye.

Abajijwe uko yabonye ikipe ya BC Terreur, Kubwimana yavuze ko ari ikipe nziza akandi ibarusha imbaraga umukinnyi ku mukinnyi nubwo bayitsinze.

“Terreur ni ikipe nziza kuko kuyitsinda byaratugoye. Iyo ubarebye ubona buri umwe akomeye, bafite imbaraga kuturusha. Nibaza ko natwe twahakuye isomo tugiye gushaka uko twazamura ingufu”. Kubwimana

09.Abafana bo mu Rwanda bakwiye kwiga gushabuka


Mu Rwanda usanga uretse no muri Baskeball ahubwo bikaba ari rusange mu mikino yose, usanga bafana ikipe bari inyuma ari uko iri imbere mu musaruro mu gihe isubiye inyuma nabo bagaceceka.

Ibi bitandukanye no mu bindi bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho abafana batari hejuru ya 30 bafata sitade nto ya Remera bagacecekesha abanyarwanda barenga ibihumbi 2000.

Gushabuka kw’abafana muri Afurika bizwi cyane mu bihugu by’Abarabu aho ushobora gusanga abafana batanu (5) bashobora gushyigikira ikipe yabo iri mur sitade yuzuye ibihumbi 45,000 buri wese akabarangamira areba ibyo barimo.

Niba abanyarwanda banyoterwa n’intsinzi, yabura abakinnyi bakavuga ko ntako batagize, abafana nabo barasabwa kujya bafana ikipe kuva ku munota wa mbere kugeza kuwa nyuma bityo bakareka gutererana ikipe yabo mu gihe isimbirijwe.

08.Nkurunziza Chris Walter (REG BBC) yagaragagaje ko akomeje kuzamuka mu mikinire.


Kuwa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019 ikipe ya REG BBC yatsinze Patriots BBC amanota 70-53 mu mukino w’umunsi umwe wa MTN Yolo Hoops. Muri uyu mukino nibwo abakurikira umukino wa Basketball babonye Nkurunzia Chris Walter ahagaze neza akanafasha REG BBC gutsinda Patriots BBC.

Nyuma yo kubona uburyo Nkurunziza yazamutse ndetse akaba asigaye aza mu bakinnyi batanu babanza mu kibuga, twaganiriye na Ngwijuruvugo Patrick umutoza mukuru wa REG BBC avuga ko nawe abizi ko uyu mukinnyi yazamutse ndetse yabigizemo uruhare.

“Walter ni umukinnyi mwiza kandi ngira ngo mu mikino micye ishize yagize ikibazo mu ivi bityo kugenda aza mu mikino biramugora ariko naragerageje ndamuganiriza muha icyizere mwereka ko ari umukinnyi ukomeye kandi murabona ko yazamutse. Umukinnyi azamurwa n’icyizere umutoza amugirira”. Ngwijuruvugo

07. Abatoza b’amakipe ya Patriots, REG na APR BBC bungutse imyiteguro ya Playoffs.

Imikino ya kamara mpaka muri Basketball izakinwa tariki 12 Nyakanga 2019 nyuma gato y’imikino mpuzamahanga Nyafurika y’abangavu batarengeje imyaka 16 izabera  mu Rwanda.

Abatoza b’amakipe yo mu Rwanda azakina iyi mikino (Playoffs) bakunze kuvuga ko kuba iyi mikino yaraje mbere bizabafasha kumenya aho bahera bategura.

Ngwijuruvugo Patrick umutoza mukuru wa REG BBC yatwaye igikombe ari mu batoza bagaragaje ko imikino ya GMT 2019 izamufasha mu gihe cya Playoffs.

“Ni byiza kuko aya ni amarushanwa ameze neza adufasha gutegura tubanje kureba aho amakipe yacu ageze bityo tugakosora kugira ngo tuzakine playoffs dufite imyiteguro ishoboka kandi abakinnyi bacu byabafashije kongera umubare w’imikino”. Ngwijuruvugo

Kalim Nkusi umutoza mukuru wa APR BBC nawe yunez mu rya Ngwijuruvugo avuga ko iyi mikino yabafashije cyane mu bijyanye no gutegura imikino iri imbere ya Playoffs kuko ngo bibaha umwanya mwiza wo gukosora amakosa.

“Imikino ya playoffs niyo izatanga uwuzatwara igikombe. Tuzahura na Patriots kandi twarahuye muri GMT iradutsinda. Amakosa abakinnyi bahuye nayo barayazi kandi nanjye narayabonye kandi niyo tuzakosora cyane”. Kalim

REG BC, Patriots BBC, ESspoir BBC na APR Basketball Club niyo makipe azakina imikino ya nyuma ya Playoffs 2019 kuva tariki 12 Nyakanga 2019.

06.Nijimbere Guibert yagaragaje ko afite umwanya muri Patriots BBC.


Nijimbere Guibert ni umukinnyi usanzwe akina muri RP-IPRC Kigali BBC kuri ubu akaba amazemo imyaka ibiri nyuma yo kuva mu Burundi aho yakinaga.

Mu mikino ya GMT 2019, Nijimbere yitabajwe n’ikipe ya Patriots BBC kuko biba byemewe gutira umukinnyi akagukinira muri iyi mikino.

Nijimbere yitwaye neza muri iyi mikino ndetse birangira abaye umukinnyi w’irushanwa (MVP/Most Valuable Player).

Muri iyi mikino, uyu musore yagiye afasha Patriots BBC kuzamura amanota ndetse imikino imwe n’imwe akaba urufunguzo rwo kuyitsinda. Byagaragaje ko muri Patriots BBC ataburamo umwanya uhagije wo gukina.

Nyuma y’umukino wa nyuma, Nijimbere yabwiye abanyamakuru ko atagira icyo avuga ku bijyanye no gusinyira Patriots BBC kuko ngo haracyari igihe cyo gutegereza.

05.Mike Buzangu yagaragaje ko agifite umupira mu ntoki


Ikipe ya Patriots BBC yakinnye imikino ya GMT 2019 ifite Mike Buzangu umukinnyi wamenyakanye mu Rwanda akina muri CSK na KBC.

Nyuma y’imyaka ine adakina umu Rwanda, Mike Buzangu yagarutse mu Rwanda akinira ikipe ya Patriots BBC ndetse abafana bongera kumwakira neza bitewe n’ubuhanga yongeye kwerekana ko ntaho bwagiye.

04.REG BBC ifite abakinnyi bahagije bayifasha guhatana umukino wose


Akenshi iyo ikipe ya REG BBC igiye guhura na Patriots BBC ugaca mu bantu ubaza iyo baha amahirwe, usanga umubare munini uha amahirwe Patriots BBC kurusha REG BBC. Gusa REG BBC birangira itsinze.

Ahanini ikipe ya REG BBC usanga nta bafana igira bahagije bayijya inyuma. Gusa iyi kipe bimaze kugaragara ko ifite umubare munini w’abakinnyi bari ku rwego rwiza rwo kuba buri umwe yabanza mu kibuga akitwara neza.


REG BBC (L-R) ishobora kwicaza Kami Kabange,Chris Waltwer Nkurunziza, Beleck Bell, Mukengerwa Benjamin, Kaje Elie, Kuwbiamna Ali na Shyaka Olivier abandi bagakina bakanatsinda 

Kugira abakinnyi babanza mu kibuga n’abasimbura bari ku rwego rumwe, bifasha cyane REG BBC guhangana mu mukino kuva ku isegonda rya mbere kugera umukino urangiye.

Ubwo REG BBC yakinaga na Patriots BBC ku mukino wa nyuma wa GMT 2019, ikipe ya Patriots BBC yatangiye agace ka mbere irusha REG BBC amanota icumi (25-15). Gusa REG BBC yaje kugenda yitabaza abakinnyi bayo ikuramo ikinyuranyo ku buryo basoje uduce dutatu twa mbere banganya amanota 54-54.

Agace ka nyuma kaje kuba amahire kuri REG BBC kuko yari ifite abasimbura beza bihurirana Patriots BBC yari ifite umubare muto w’abakinnyi bakomeye itsindwa gutyo kuko banabuze uwasimbura Mike Buzangu wari wujuje amakosa.

03.The Hoops Rwanda ikipe imaze kwinjira mu banyabigwi


The Hoops Rwanda ni ikipe ihatana muri shampiyona y’abagore mu gihe kinini gishize ntabwo yakunze guhangara amakipe akomeye yarimo APR WBBC n’Ubumwe, amakipe asa n’ibigugu muri uyu mukino.

Nyuma yo kuba Ubumwe WBBC barabaye nk’aho badohotse mu rugamba rwo gushaka igikombe, RP-IPRC Huye WBBC yaraje ifata intebe ikomeye mu rugamba rw’igikombe. Gusa kuri ubu ikipe ya The Hoops yarabigaranzuye bose ikaba iri kubatwara ibikombe ikanabatsinda mu mikino ikomeye.

The Hoops Rwa yatwaye igikombe cya GMT 2019 itsinze RP-IPRC Huye WBBC, APR WBBC, Scandinavia WFC na PJB Goma.

Ibi bivuze ko iyi kipe igizwe n’abakinnyi bakiri bato yatangiye kwinjira neza mu rugamba rwo gukomeza gutwara ibikombe kuko icya mbere cy’uyu mwaka yamaze kukibika.

02.Ubwitabire bw’abafana bwari bushimishije

Amarushanwa mpuzamahanga aryoshwa n’ubwitabire buhagije ku bibuga biba byakiriye imikino itandukanye.

Muri GMT 2019 byabaye amahire abafana baritabira kuva ku munsi wa mbere kugera ku mikino ya nyuma aho sitade nto ya Remera yongeye kuzura.

01. Abayobora APR Women BBC bakwiye kongera kuyitecyerereza bakayiha ikindi cyerecyezo

Kuva mu 2015 kuzamura kugeza mu 2019, ubona ikipe ya APR Women Basketball Club, ikipe y’abakobwa ya APR y’abakina Basketball igenda icika integer buhoro buhoro kuko kuri ubu bidakunda kuyorohera ko yatsinda amakipe bahatanira ibikombe.


Mugwaneza Charlotte n'umupira hagati mu bakinnyi ba The Hoops 

Akenshi iyo ubona ikipe ya APR WBBC ikina ubona ifitemo abakinnyi bakomeye batari benshi kuko usanga iyo Mugwaneza Charlotte, Kantore Sandra, Twisungimana Marthe, Akimana Ange na Muhoza Jordan bavuye mu kibuga ubura abandi bakinnyi bafasha APR WBBC kubona intsinzi.

Nk’ikipe ya APR WBBC yigeze kuba ubukombe, ntabwo byaba ari ibintu byiza mu gihe yakomeza kugenda abantu bareba mu gihe batigeze banavuga ko bavuye kuri gahunda yo gushaka ibikombe.

                





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndendinde4 years ago
    Great Story Sadam. Keep it up. Ufite ubushishozi dukeneye





Inyarwanda BACKGROUND