RFL
Kigali

Umuhanzi Victor Rukotana yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Se Agapó (Ndagukunda)-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2019 18:02
0


Umuririmbyi Victor Rukotana yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Se Agapo’ bisobanuye ‘Ndagukunda’. Avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.



Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Se Agapo’ yasohotse hanze ku wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2019. Iyi ndirimbo yabatijwe na Dj Zizou ndetse n’umuhanzi Luwano Tosh [Uncle Austin] bahurije ku kwita iyi ndirimbo ‘Se Agapo’ bisobanuye ngo ‘ndagukunda’.

Iyi ndirimbo igizwe n’iminota 3 ndetse n’amasegonda 3’. Yakorewe muri Monster Records kwa Dj Zizou, amajwi yayo atunganywa na Knoxbeat. Amashusho yayo yafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Rukotana yavuze ko yihutiye guhita akora amashusho y’indirimbo ugereranyije n’izindi ndirimbo yagiye ashyira hanze mu bihe bishize.

Yavuze ko muri Kamena 2019 anitegura gushyira hanze indi ndirimbo nshya izasohokana n’amashuho yayo.

Muri iyi ndirimbo yakubiyemo ubutumwa bw’urukundo hari aho agira ati "…ako kanyinya n’utwo tunogo (fausette) ku matama birankorera!’."

Rukotana yamenyekanye mu ndirimbo ‘Mama cita’ yakoranye na Uncle Austin, ‘Sweety love’, ‘Promise’ n’izindi.

Ni umwe mu bahanzi babarizwa muri The Management Ent. Uncle Austin, mu minsi iri imbere bazatangaza undi muhanzi bongeyemo.

Victor Rukotana yasohoye amashusho y'indirimbo 'Se Agapo'

KANDA HANO UREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SE AGAPO'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND