RFL
Kigali

Abahanzi batuye Kicukiro babuze mu matora Prof Malonga yatorewemo umwanya ukomeye -AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/06/2019 20:57
0


Prof Malonga Pacifique yatorewe kuba Umuhuzabikorwa w'abahanzi ku rwego rw'Akarere ka kicuro. Ni mu matora atitabiriwe n’abahanzi b’amazina azwi kandi bari babimenyeshejwe nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.



Igikorwa cy’amatora yo gushakisha nyobozi y’abahanzi ihagararira abandi ku rwego rw’akarere ka Kicukiro cyabaye ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2019.

Yasize Prof Malonga Pacifique atorewe kuba umuhuzabikorwa w’abahanzi ku rwego rw’akarere ka Kicukiro muri manda ishobora kongerwa. Ni umwanditsi w’ibitabo wakundishije benshi gusoma akaba intyoza mu rurimi rw’igiswahili yigishije imyaka igera kuri 6 kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV).

Akarere ka Kicukiro gatuwe n’umubare munini w’abahanzi bakomeye nka Bruce Melodie, Knowless Butera, Ama G The Black, Safi Madiba, Yvan Buravan n’abandi bafite amazina akomakomeye.

Abitabiriye aya matora bari mu cyiciro cy’abanyamuziki, abakora sinema, abanditsi, ikinamico, urwenya, abanyabugeni, abanyamideli n’ubwiza ndetse n’amatorero n’imbyino za Kinyarwanda.

Iki gikorwa cyaranzwe n’ubwitabire bucye ndetse abahanzi babashije kugaragara mu cyumba cy’akarere cyabereyemo amatora basanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro ni umuhanzikazi Uwineza Clarisse [The Pink] uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’umuhanzikazi Jody Phibi.

Ntabwo bitunguranye kuko no kuri uyu wa kane wa 06 Kamena 2019, amatora yo gushakisha abahanzi bahagararira abandi ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge yasubitswe bitewe n’ubwitabire bucye bw’abahanzi.

Nshimiyimana Peter Umukozi w’Akarere ka Kicukiro Ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo

Nshimiyimana yabwiye INYARWANDA, ko bakoze uko bashoboye buri muhanzi wese utuye mu karere ka Kicukiro aratumirwa ndetse ngo banifashishije izindi nzego zihagaragariye abahanzi mu rwego rwo kugira ngo babafashe kumenyekanisha aya matora.

Yagize ati "Kubimenya barabimenye ndetse na bariya bafite amazina azwi twabahamagaye ku bufatanye na RALC kugira ngo nibura babashe kumva uburemere bw’igikorwa. N’abandi barabwiwe barimo Ama G The Black, Knowless, Dream Boys, Bruce Melodie… bose nzi neza ko baba muri Kicukiro."

Yavuze ko kuba amatora atitabiriwe n’abahanzi bafite amazina azwi bacyeka ko wenda byahuriranye n’uko ari ku wa Gatanu abantu bitegura kujya muri weekend.

Ariko ngo nta muhanzi wakwitwaza ko atabimenye kuko banyujije amatangazo mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), mu rugaga rw’abahanzi nyarwanda n’ahandi.

Prof Malonga Pacifique (abarizwa mu rugaga rw’abanditsi) yari yabanje gutorerwa umwanya wa Perezida w’abanditsi mu karere ka Kicukiro.

Ku mwanya w’umuhuzabikorwa w’abahanzi ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro hari hiyamamaje abantu batanu.

Inteko itora y’abantu 24 yemeje ko Malonga Pacifique aba umuhuzabikorwa w'abahanzi ku rwego rw'Akarere Kicukiro, yagize amajwi umunani. Yungirijwe na Gatsimbazi innocent (abarizwa mu rugaga rw’Ikinamico n’urwenya).

Umunyamabanga yabaye Mukantwari Diane ubarizwa mu rugaga rwa sinema.

Uhereye i bumoso, Innocent wagizwe umwungiriza, Diane wagizwe umunyamabanga ndetse na Prof Malonga wagizwe umuhuzabikorwa w'abahanzi ku rwego rw'akarere ka Kicukiro

Malonga yabwiye INYARWANDA, ko azakorana neza na komite ye bafashe mu iterambere ry’abahanzi batuye Kicukiro. Yavuze ko ari umukire atazarwanira imishinga n’abahanzi kandi ko yizeye neza ko manda ye izasiga izina ryiza.

Yagize ati "Ubuhanzi bufite uruhare runini mu kwinjiza mu ngengo y’imari. Njye narakize rwose ntimugire ikibazo abo tuzakorana mwese ntimuzangire ngo tuzarwanira ‘project’, Oya!"

Yungamo ati “Ni ibintu naharaniye. Nabishakaga kugira ngo nzasige izina ryiza muri iki gihugu.”

Uwitwa Mutabazi yagizwe perezida w'abamurika imideli mu karere ka Kicukiro. Nshimiyimana Alphonse agirwa Perezida w’amatorero n’imbyino Gakondo.

Uwitwa Ngabo Evode yabaye Perezida mu cyiciro cy’abanyamuziki agize amajwi 5. Yungirijwe n’umuhanzikazi The Pink wagize amajwi ane.

Jody Phibi yari yamamajwe mu bahatanira umwanya muri iki cyiciro ariko avuga ko bitakunda bitewe n’uko afite inshingano nyinshi.

Inteko yakoresheje amatora y'abahanzi ku rwego rw'akarere ka Kicukiro

Umuhanzikazi Jody Phibi [uri hagati] yamamajwe avuga ko atabasha kubahiriza inshingano bitewe n'uko afite akazi kenshi

Umuhanzikazi The Pink [ubanza i bumoso] yagizwe Vice-presidente mu cyiciro cy'abanyamuziki

Ubanza i bumoso, ni Niyomugabo Jonathan Umukozi muri RALC ushinzwe guteza imbere umuco binyuze mu majwi no mu mashusho

KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA PROF MALONGA ASHIMIRA ABAMUTOYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND