Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona 2018-2019 ni nako ikomeje imyiteguro y’umukino w’igikombe cy’Amahoro 2019 bafitanye na AS Kigali tariki ya 7 Kamena 2019. Iyi kipe yasuwe n’abashakashati b’abaganga bavuye muri kaminuza y’u Rwanda.
Mu myitozo iyi kipe yakoze kuri uyu wa Gatatu mu Nzove n’ubundi aho isanzwe yitoreza, Rayon Sports yasuwe n’itsinda ry’abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi ahanini bagamije kwegeranya imibare n’amakuru (Data Collection) ku bijyanye n’uburwayi ndetse n’imvune z’abakinnyi n’uburyo zivurwa nk’uko umwe mu bari bahagarariye iri tsinda yabisobanuye.
Mugisha Gilbert asubiza ibibazo yasanze ku rupapuro
Manzi Thierry asubiza ibibazo
Manishimwe Djabel asoma agasubiza
Habimana Hussein Eto'o
Muri iyi gahunda, umukinnyi yahabwaga urupapuro ruriho bimwe mu bibazo akagenda asubiza bitewe n’ibyo yaba yarahuye nabyo yasanze ku rupapuro. Rayon Sports iheruka gutandukana na Jonathan Raphael Da Silva wasubiye muri Brezil, yakoze imyitozo kandi idafite Niyonzima Olivier Sefu uri muri gahunda yo kuvurwa kuko kuri uyu wa Kane yagiye guca mu cyuma kugira ngo barebe ikibazo yagize ubwo bakinaga na FC Amagaju i Nyamagabe.
Mutsinzi Ange Jimmy yerekwa ibisabwa
Rayon Sports ifite ibikombe icyenda bya shampiyona y’u Rwanda yujuje itwara icya 2018-2019 (1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004, 2013, 2016-2017,2018-2019) mu gihe kuri ubu iri gushakisha uko yatwara igikombe cya cumi cy’Amahoro kuko ifite icyenda (1976, 1979, 1982, 1989, 1993, 1995, 1998, 2005, 2016).
Bukuru Christophe aryamye mu Nzove
Mugheni Kakule Fabrice yiturije mu Nzove anywa amazi
Umwe mu bakinnyi bari gushaka amahirwe muri Rayon Sports
Nyandwi Saddam
Mutsinzi Ange Jimmy
Habimana Hussein Eto'o
Mazimpaka Andre
PHOTOS: IRADUKUNDA Dieudonne (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO