Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari mu mikino mpuzamahanga yo gushaka itike y’imikino ya All African Games 2019 i Nairobi muri Kenya, yasezerewe itsinzwe na Uganda amaseti 3-1 mu mukino wakinwe ku gica munsi cy’uyu wa Gatatu.
Ikipe ya
Uganda yatsinze u Rwanda amaseti 3-1 (25-23, 28-26, 18-25, 35-33). Uyu mukino
wakuyeho agahigo u Rwanda rwari rufite imbere ya Uganda kuko byaherukaga kubaho
mu 2004.
U Rwanda
rwasoje iyi mikino rutsinze umukino umwe mu gihe rwatsinzwe ibiri muri itatu
bakinnye muri iri rushanwa.
Misiri niyo
izahagararira akarere ka Gatanu mikino ya All African Games 2019 izabera muri
Maroc mu kwezi k’Ukuboza 2019 kuko yasoje ari iya mbere inatsinda Kenya amaseti
3-1 (19-25, 25-23, 26-28, 20-25).
U Rwanda rwatsinze Kenya rutsindwa na Uganda yatsinzwe na Kenya
Kenya
yakiriye iri rushanwa yasoje ku mwanya wa nyuma. Uganda yafashe umwanya wa
kabiri mu gihe u Rwanda ari urwa gatatu.
Muri iri rushanwa, u Rwanda rwatangiye rutsindwa na Misiri amaseti 3-1. Icyo gihe, ikipe ya Misiri yatangiye umukino neza itsinda Seti ya mbere ku manota 25-18 ndetse na seti ya kabiri ku manota 25-18, u Rwanda rutsinda Seti imwe rukumbi ku manota 25-23 mbere y'uko Misiri itsinda seti ya gatatu yasoje umukino ku manota 25-16.
Intebe ya tekinike y'u Rwanda
U Rwanda rwaje gutsinda Kenya amaseti 3-0 (26-24, 25-23 na 26-24) mbere yo gutsindwa na Uganda amaseti 3-1(25-23, 28-26, 18-25, 35-33).
TANGA IGITECYEREZO