Kigali

Volleyball: Kenya twayiteguye duhereye ku mukino yadutsinzemo i Kigali-Madison

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/06/2019 14:30
0


Sibomana Placide bita Madison umukinnyi w’ikipe y’igihugu nkuru ya Volleyball iri muri Kenya mu mikino yo gushaka itike y’imikino ya All African Games 2019, avuga ko kuba u Rwanda rwaratsinze Kenya amaseti 3-0 ari ibintu bari bateguye kuko ngo bafashe umwanya biga umukinnyi ku wundi bagiye guhura.



 U Rwanda rwatsinze Kenya amaseti 3-0 mu (26-24, 25-23 na 26-24) mu mukino wa kabiri  w’iri rushanwa riri kubera i Nairobi muri Kenya.

Aganira na INYARWANDA, Sibomana Placide Madison yavuze ko ikipe ya Kenya y’iyi myaka idakanganye cyane ku buryo yari kongera gutsinda u Rwanda bitewe nuko ngo nk’abanyarwanda bibukaga ko iheruka kubatsindira i Kigali mu mikino y’akarere ka Gatanu yabereye kuri sitade nto ya Remera.

“Umukino wacu (Rwanda) na Kenya ni umukino wari uvuze byinshi tutitaye uko bari bahagaze kuko bari babanje gutsinda Uganda, icyo nacyo ni ikintu cyadusabye kwitegura birenze uko twari twayiteguye mbere. Kuko twumvaga ko niba yatsinze Uganda, turamutse dukoze ikosa rito natwe yadutsinda tukazaba abanyuma”. Sibomana


Sibomana Placide (18) mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda iri i Nairobi

Sibomana avuga ko ikipe ya Kenya bafite ubu yiganjemo amazina mashya ugereranyije n’ikipe yari mu Rwanda mu 2017 muri Zone V ariko ikaba ari ikipe ikinaa ibikabyo byo gubita imipira iremereye ikavuza ubuhuha.

“Kenya ni ikipe abenshi tutari dusanzwe tuzi uretse Omondi na Atama Savior. Icyabaye nuko twabanje kwiga umukinnyi ku wundi twishyira mu mwuka wo gutsinda. Nta bundi buhanga baturusha uretse imbaraga bashyira mu gukubita imipira ikavuza urusaku ariko ubundi ni ikipe isanzwe”. Sibomana


Sibomana Placide Madison niwe wabaye MVP muri Zone V 2017 i Kigali 

Gutsindira Kenya mu rugo imbere y’abafana bayo bivuze iki kuri Sibomana Placide?

Akenshi usanga iyo ikipe z’igihugu cy’u Rwanda zagize amahirwe zigatsinda igihugu cy’amahanga, abakunzi b’uwo mukino babifata nk’agashya ndetse bamwe bikababera amateka akomeye kuva ko u Rwanda rwatsinze kabone n’iyo ntacyo byaba bivuze mu irushnwa mu kubona itike ijya mu kindi cyiciro.

Kuri Sibomana Placide siko abibona kuko ngo gutsinda Kenya bimaze kuba ibintu byoroshye kuko ngo u Rwanda ruheruka gutsindwa na Kenya mu 2017 nabwo ku ikosa rito ryabaye.

“Kubatsindira iwabo ni ibintu mbona bisanzwe kuko uretse muri Zone V i Kigali badutsinze nabwo kubera amakosa twakoze icyo gihe, nta kindi gihe Kenya iradutsinda noneho ari urugamba rwo gushaka itike runaka”. Sibomana


U Rwanda rwatsinze Kneya amaseti 3-0

U Rwanda rwatangiye rutsindwa na Misiri amaseti 3-1. Icyo gihe,  ikipe ya Misiri yatangiye umukino neza itsinda Seti ya mbere ku manota 25-18 ndetse na seti ya kabiri ku manota 25-18. u Rwanda rutsinda Seti imwe rukumbi ku manota 25-23 mbere y'uko Misiri itsinda seti ya gatatu yasoje umukino ku manota 25-16. U Rwanda rwaje gutsinde gutsinda Kenya amaseti 3-0 (26-24, 25-23 na 26-24).

   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND