RFL
Kigali

Clarisse Karasira yaririmbye anatanga ikiganiro muri FAWE ku ruhare rw’abato ba nyuma ya Jenoside-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/06/2019 10:53
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira ukunzwe mu ndirimbo ‘Twapfaga iki’ yaririmbye anatanga ikiganiro muri Fawe Girls Secondary School riherereye ku Gisozi mu karere ka Gasabo ku ruhare rw’abato ba nyuma ya Jenoside mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa.



Byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Kamena 2019  mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 wabereye muri Fawe Girls Secondary School.   

Karasira yari yatumiwe nk’umuhanzi uhanga indirimbo zitanga ubutumwa bwo kubaka igihugu cy’u Rwanda ariko kandi w’umukobwa. 

Yatanze ikiganiro ku bakobwa bagera muri 900 bo muri Fawe Girls Secondary School cyibaze ku ruhare rw’abato ba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu muhango wo kwibuka kandi wanitabiriwe n’abayobozi banyuranye n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye biganjemo urubyiruko. 

Yabwiye urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside ko rufite inshingano ikomeye yo kuzitira no gukumira ibyo ari byo byose byaba intandaro y'amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kudahamya ubumwe kuko byasubiza inyuma Igihugu mu mateka cyanyuzemo yibukwa.

Yanagarutse ku buryo urubyiruko rwakoreshejwe mu bikorwa by'ubwicanyi muri Jenoside nk'isomo ku bato ba none mu ku rwubaka. 

Clarisse Karasira yari yatumiwe nk'ubuhanzi wibanda ku ndirimbo zubaka igihugu ariko kandi w'umukowa

Umukoro abanyeshuri batahanye ni ukutaba ba ntibindeba muri gahunda zose nziza zigamije kubaka umuryango nyarwanda uzira amacakubiri zirimo nka ‘Ndi Umunyarwanda’ na  gahunda z'ubumwe n' ubwiyunge .

Kwigana umwete nk'intego bagamije kuzamura iterambere ryabo ubwabo imiryango yabo n'igihugu muri rusange hanagendewe ku bimaze kugerwaho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. 

Muri uyu muhango Karasira yaririmbye indirimbo ‘Komera’ ijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Imaze amezi abiri ku rubuga rwa Youtube, yarebwe n’abantu 187, 252. Yatanzwe ibitekerezo 144, mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Bruce Higiro, amashusho atunganywa na Robin.

Karasira yaririmbye indirimbo 'Komera' mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi wabereye muri FAWE

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KOMERA' YA CLARISSE KARASIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND