RFL
Kigali

Sibomana Patrick “Pappy” yuriye indege yerecyeza muri Tanzania mu biganiro n’imwe mu makipe akomeye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/05/2019 6:01
0


Sibomana Patrick bakunda kwita Pappy umukinnyi wari umaze iminsi muri Mukura Victory Sport, yafashe indege yerecyeza i Dar Es Salaam muri Tanzania aho agiye kunoza ibiganiro na Yanga Africans, ikipe y’ikigugu muri Tanzania.



Saa tanu n’iminota 40 z’umugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019 ni bwo Sibomana Patrick Pappy yafashe urugendo agana muri Tanzania aho avuga ko agiye kurangiza ibiganiro amazemo iminsi n’abayobozi ba Yanga Africans mu cyiciro cya mbere muri Tanzania.

Sibomana Patrick w’imyaka 22 yari yageze muri Mukura VS mu mikino yo kwishyura ya shampiyona 2018-2019 ku ngingo y’amasezerano yagombaga kurangirana n’uyu mwaka w’imikino 2018-2019.

Aganira na INYARWANDA, Sibomana yavuze ko agiye muri Tanzania kubonana neza n’abayobozi ba Yanga Africans kugira ngo barebe niba bahuza akaba yabakinira mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

“Ngiye muri Yanga Africans. Ndagiye ngo twumvikane, biramutse bikunze nasinya kandi nibitanakunda nzagaruka mu Rwanda bidatinze”. Sibomana


Sibomana Patrick ni umwe mu bakinnyi bagira umuvuduko bari ku mupira 

Sibomana Patrick ni umukinnyi ukina aca mu mpande z’ikibuga haba iburyo cyangwa ibumoso. Muri iyi mikino yo kwishyura ya Azam Rwanda Premier League 2018-2019, kuri ubu akaba yari muri Mukura Victory Sport.

Sibomana Patrick Pappy banakunda kwita Petit Ronaldo yatangiye umupira w’amaguru mu buryo buzwi mu 2011 akina mu Isonga FA aho yavuye mu 2013 agana muri APR FC yavuyemo mu 2017.

Umwaka w’imikino 2017-2018, Sibomana Patrick yari muri Shakhtyor Soligorsk muri Belarus mbere yo kurangizanya nayo akagaruka mu Rwanda akaba akina muri Mukura Victory Sport.



Sibomana Patrick (Ubanza ibumoso uturuka imbere) ni umukinnyi ubanza muri MVS  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND