Sam Rwibasira umuhanzi ndetse n'umwarimu w'umuziki yavumbuye impano yo kuririmba biciye mu bantu bamubwiraga ko abizi ahitamo kujya kwiga umuziki mu ishuri rya Nyundo ryigisha umuziki ari naho yavuye akinjira mu mwuga wo kuririmba byimbitse.
Sam Rwibasira ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ni umuhanzi kugeza magingo aya ufite indirimbo 3 yakoze wenyine (single). Yahishuye ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, yigeze kugeragezaho gukora umuziki wa secular, gusa ngo ni kwa kundi abana bakubagana. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, yavuze ko yatangiye kuririmba mu buryo nawe
atagizemo uruhare ahubwo ko yagiye gushima Imana mu rusengero muri 2012 aririmbye
abantu benshi bikabatungura bakamubwira ko afite impano hanyuma nawe ahera aho
aririmba mu ma korali no muri Worship team.
Sam Rwibasira yagize ati "Naririmbye mu rusengero ndi gushima Imana abantu
benshi birabatungura bambwira ko mfite impano hanyuma yaho ndirimba muri chorale
no muri worship team ariko najya ndirimba abantu bose bakambwira ko mbizi ari nabyo
byatumye ninjira muri muzika kuko ndabyibuka ko indirimbo yanjye ya mbere nakoze
muri 2013 abanyeshuri ku ishuri barihuje bateranya amafaranga banyishyurira
studio."
Uyu muhanzi wigiye umuziki ku Nyundo muri generation ya
kabiri yabajijwe impanvu yagiye gukora indirimbo z'Imana kandi niba ashobora no
kuvanga agakora n'izindi ndirimbo avuga ko kuri we kuba yarakuriye mu muryango
usenga kandi by'akarusho se akaba ari umupasiteri, byamutije umurindi wo gukora
indirimbo z'Imana kandi ko nta gahunda yo kuva muri Gospel ahubwo ko yiteguye gutanga
umusanzu we mu iterambere ry'umuziki wa Gospel
Yasoje ashimira abamutera inkunga umunsi ku wundi ndetse anashimira n'itangazamakuru rifasha abahanzi. Yanagiriye inama kandi abantu bose muri rusange bafite intumbero bifuza kugeraho ariko bahura n'ibizazane by'uko hari benshi babaca intege ko bagomba gukurikiza umutima nama wabo bakihitiramo.
Sam Rwibasira
TANGA IGITECYEREZO