Korali Bethel ibarizwa mu Itorero rya ADEPR mu karere ka Musanze, mu rurembo rwa Muhoza, Itorero rya Nyarubande yakoze indirimbo y'ubutumwa bw'uko abantu bakwiyambura igomwa ryose bakegera Imana, ndetse ikaba iteguza abatuye Isi kugaruka kwa Yesu.
Muri iyi ndirimbo nshya "Mwitegure" yasohokanye n'amashusho yayo, Bethel Choir bumvikana bagira bati: "Mwiyambure igomwa ryose, mwegere Imana. Mumere nk'impinja, mwifuze amata y'Umwuka adafunguye kugira ngo abakuze bageze ku gakiza k'Imana."
Indirimbo "Mwitegure" ifite iminota 9 n'amasegonda 7, ikaba ije isanga "Wabanye Natwe" yagiye hanze mu mpera za 2024. Iyi ndirimbo ni iya gatanu nyuma ya "Humura", "Yesu Araje", "Nimushake Uwiteka", "Wabanye Natwe" ndetse n'iyi nshya bise "Mwitegure".
Didace Turirimbe ushinzwe Itangazamakuru n'Itumanaho muri Bethel Choir, yavuze ko "muri iyi ndirimbo mwumvise ko mu gice cya nyuma turirimba ngo: 'Numara kwemerwa n'Ijuru, uzashira umubabaro maze ugabane kuri wa mugabane wabera!' Mu by’ukuri, twifuzaga kubwira abantu ngo bitegure, biyeze, birimbishe kugira ngo begerane n'Imana."
Yakomeje abwira inyaRwanda ko Korali Bethel itagiye gusinzira nyuma gusohora iyi ndirimbo, ahubwo ko bafite imishinga myinshi bahishiye abakunzi babo. Yanaboneyeho gushimira abafatanyabikorwa bayo.
Indirimbo "Wabanye Natwe" yabanjirije iyi nshya, imaze amezi atatu kuko yasohotse tariki ya 7 Ukuboza 2024, kandi imaze kurebwa n'abasaga 86,356.
Bethel Choir barakataje mu kuririmbira Imana ndetse bakomeje kwishimirwa cyane
TANGA IGITECYEREZO