RFL
Kigali

Skales wo muri Nigeria yagaragaje inyota yo kwiga Ikinyarwanda acyeza u Rwanda aririmbira abatumiwe na Bralirwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/05/2019 6:55
0


Umuririmbyi Raoul John Njeng-Njeng wamenyenkanye mu muziki nka Skales, yasigiye ibyishimo abitabiriye umuhango uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa Plc rwamurikiyemo inzoga ya ‘Mutzig Class’ ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019.



Skales ni umuraperi w’umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo. Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019  yatunguranye ataramira abitabiriye umuhango Bralirwa yamurikiyemo inzoga nshya.

Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro avuye mu cyumba cyarimo umukunzi we w’umunyarwandakazi Neza ubarizwa muri Canada. Bombi bageze mu Rwanda mu rucyererera rw’uyu wa Gatanu.

Yageze ku rubyiniro yambaye amatarata, ipantalo y’ibara ry’umweru, umupira w’umukara n’ikote yaje guha umusore wamwemeje mu kubyina.

Ageze ku rubyiniro yavuze  ati “Nishimiye kuba ndi i Kigali. Ni ubwa mbere mpageze. Nakunze ukuntu u Rwanda ari igihugu cyiza". Amaze kuvuga ibi yasabye abari muri uyu muhango kumutiza amatwi, amashyi, ubundi bagahuza injyana bakishimira igitaramo.

Yaririmbye akoresha imbaraga nyinshi indirimbo ze zakunzwe. Ni indirimbo ziganje muri benshi bakurikiranye uyu musore kuva atangiye umuziki. Mbere y’uko aririmba buri ndirimbo yasabaga buri wese kuvuza akururu k’ibyishimo.

Mu gitaramo hagati yasabye umusore wari hafi y’urubyiniro kumusanga akamwigisha Ikinyarwanda. Uyu musore ageze ku rubyiniro yabwiye Skales kuvuga ‘Kagame’ undi abisubiramo adaterwa. Yongeye kumubwira ngo avuge ngo ‘U Rwanda ni rwiza’ abivuga wumva atabivuze neza ariko yagerageaje !

Skales yaririmbye indirimbo ze zibyinitse nka "Shake Body", "Mukulu", "Keresimesi", "Komole", "My Baby", "Take Care of Me" , "Denge Pose" n’izindi. Yavuye ku rubyiniro aherekezwa n’abarinzi barenze batatu akomereza mu cyumba cyarimo umukunzi we.

Skales yanyuze benshi

Akimara kwinjira abahanzikazi Charly&Nina bamusanganiye, ibyo baganiriye ntibizwi. Muri iki cyumba bamazemo hafi iminota 30' basohoka berekeza ku mudoko yabajyanye kuri hoteli bacumbitsemo.

Neza Patricia Masozera yabwiye INYARWANDA ko bitamworohera kugirana ikiganiro n’itangazamakuru bitewe n’uko afite urugendo. Ati "Natinze kwitegura ngomba kuzinduka saa kumi n’ebyeri za mu gitondo nsubira mu rugo munyihanganire".

Skales yujuje imyaka 28, yavutse ku wa 01 Mata 1991. Yibanda ku njyana ya Rnb na Hip hop. We na Neza bamaze igihe mu munyenga w’urukundo ushimangirwa n’amagambo bombi bandikirana.

Ababyinnyi bamugobotse babyina indirimbo ze bishimisha benshi

Yavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda ariko yishimiye uko igihugu kimeze

Umunyamakuru Bianca wa Flash FM/TV yabyinanye na Skales amufata n'amashusho

Wari umugoroba uhebuje kuri benshi


Skales yanyuzagamo akajya mu bafana

AMAFOTO: Cyiza Emmaneul-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND