Kigali

MTN Rwanda yasoje ibikorwa bya mbere muri Kigali byo kwitegura umuyoboro wa 5G

Yanditswe na: Niyigena Geovanis
Taliki:4/11/2024 19:22
0


Ku bufatanye na kompanyi Ericsson isanzwe ikora ibijyanye no kubaka iminara, MTN Rwanda yagaragarije umujyi wa Kigali na Minisiteri y’ikoranabuhanga, uko igikorwa cyo kuvugurura imiyoboro yayo muri Kigali cyagenze.



Kuri uyu wa mbere ku biro by’umujyi wa Kigali, ubuyobozi bwa MTN Rwanda, Kompanyi ya Ericsson, Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ndetse n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’ikoranabuhanga bahuriye muri sale y’umujyi wa Kigali kugira ngo MTN Rwanda ibereke aho ibikorwa bamazemo iminsi bigeze.

Ni igikorwa MTN Rwanda yari imaze iminsi ikora hirya no hino mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kubanza gucyemura ibibazo biri mu mujyi wa Kigali hanyuma hagakurikiraho imijyi yunganira Kigali igendana n’ibindi bice by’icyaro.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Gakwerere Eugene ushinzwe Tekenike muri MTN Rwanda, yavuze ko kuva muri 2020 batangiye gahunda yo kuvugurura imiyoboro yayo harimo kubaka iminara mishya ndetse no kuvugurura ibindi bikoresho bisabwa kugira ngo byakire ikoranabuhanga rihambaye.

Gakwerere yavuze ko muri icyo gihe cyose, MTN Rwanda imaze kuvugurura iminara 447 iri muri Kigali gusa. Ati “Uko Isi ya none yihuta, twebwe nka MTN ndetse n’Igihugu muri rusange nitwe tugomba guha umusingi iryo koranabuhanga. Twahereye muri Kigali aho tumaze kuvugurura iminara 447 kugira ngo abakiriya bacu tubahe serivisi zinonze.”

Yavuze kandi ko nta yindi mpamvu ikomeye yatumye bahera muri Kigali ahubwo ari uko 54% by'akoresha telephone na serivisi zigezweho za Telephone bari muri Kigali, ariko bagiye gukomeza kwagura imiyoboro yayo no kuyivugurura kugira ngo barusheho guha serivisi nziza abakiriya hirya no hino mu gihugu.

Gakwerere yavuze ko nyuma yo kwagura iyi miyoboro, magingo aya ku ijanisha mu mujyi wa Kigali bageze ku kigero cya 99.5% mu kuba hari 'Network' zihuta kandi zigenda neza hanyuma 0.5% bikaba ari uko hari uduce two mu nkengero za Kigali nka Jabana, Rusororo batari bagerwaho neza n’iyi serivisi nshya.

Agaruka ku kibazo cyabaho gituma umuntu ashobora kuguhamagara ntakubone kandi ntacyo telephone yabaye, yavuze ko “Biterwa n’impamvu eshatu. Iyi miyoboro dukoresha ishobora kugira ikibazo wenda nk’icyuma kiriho cyagize ikibazo, cyahiye, cyakubiswe n’inkuba, umuriro ubuze. Bishobora kandi guterwa n’uko ivomo ry’uwo muyoboro habaye ubucucike. Icya kabiri ni ikibazo cya telephone dukoresha mu gihe ziba zitari ‘updated’ hanyuma ikindi kikaba iyo umuntu umwe aguhamagaye hari n’undi arimo kuguhamagara bigahurirana.”

Yavuze kandi ko nyuma y’umujyi wa Kigali, hagiye gukurikiraho ibice biri hanze ya Kigali aho byibuze mu mwaka wa 2027 hose hazaba hamaze kugera serivisi nshya za MTN kandi zihuta cyane nkuko ubu muri Kigali ikibazo cya ‘Network’ zigenda nabi cyamaze kuranduranwa n’imizi yacyo.

Eugene yavuze kandi ko kuvugurura ibikorwa bya MTN byose ari uguharurira inzira za 5G. Ati “Ntabwo turi kuvugurura duca amarenga ya 5G ahubwo niyo nzira turi kuganamo na za 6G n’indi miyoboro uko izagenda iza mu minsi iri imbere.”

Jean Kabandana umuyobozi wa Ericsson itanga ibikoresho byo kubaka iminara, yavuze ko bamaze imyaka 26 bakorana bya hafi na MTN mu kubaka iminara kandi ko ibikoresho byo kwakira 5G bihari ndetse na MTN yamaze kubona uburenganzira bwo kuyikoresha biryo mu minsi itarambiranye abantu batangira gukoresha 5G.


MTN Rwanda yahaye Certificate umujyi wa Kigali na Minisiteri y'ikoranabuhanga yuko basoje ibikorwa byo kuvugurura imiyoboro yabo muri Kigali




MTN Rwanda yasoje mu mujyi wa Kigali ibikorwa by'ibanze byo kwitegura umuyoboro wa 5G


Umuyobozi wa Ericsson mu Rwanda yavuze ko biteguye kuba batangira gutanga 5G


Umuyobozi ushinzwe ibya Tekenike muri MTN, Gakwerere Eugene yavuze ko ibi bikorwa byose bigamije kwitegura kwakira imiyoboro igezweho nka 5G

Kanda hano urebe andi mafoto

Photo: Ngabo Serge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND