Kuva kuwa 19 kuzageza kuwa 25 Gicurasi 2019, i Kampala muri Uganda hazakomeza kubera imikino mpuzamahanga y’umukino wa Volleyball y’abagore aho u Rwanda rwatangiye rutsindwa na Kenya amaseti 3-0 (25-10, 25-17 na 25-10).
Wari umukino wa mbere u Rwanda rwari rukinnye muri iri
rushanwa, bahura na Kenya ikipe ikomeye muri Afurika mu bagore bakina
Volleyball. Seti ebyiri muri 3-0 batsinzwe, Kenya yagezaga amanota 25 u Rwanda
rutaragira amanota 15.
Seti ya mbere Kenya yatsinze amanota 25-10 iya kabiri iba
amanota 25-17 mu gihe seti ya gatatu u Rwanda rwatsinzwe amanota 25 bagifite
amanota icumi (10).
Umukino wa kabiri u Rwanda ruwufite ku mugoroba w’uyu wa
Mbere tariki 20 Gicurasi 2019 aho bagomba gucakirana na Uganda yakiriye
irushanwa, umukino washyizwe saa mbili z’umugoroba ku msaha ya Kampala biraba
ari saa moya za Kigali (19h00’).
Kuri uyuwa Kabiri, u Rwanda ruzagaruka mu kibuga bakina na
Ethiopia mu mukino wa gatatu ku Rwanda. Bazatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba
wa Kampala bityo i Kigali bikazaba ari saa kumi n’imwe (17h00’).
Ikipe y'igihugu ya Kenya yatsinze U Rwanda amaseti 3-0
Iyi mikino y’akarere ka Gatanu iri kubera i Kampala muri
Uganda irimo ibihugu bitandatu aribyo; Uganda yakiriye irushanwa, Kenya, Rwanda,
Egypt, Ethiopia na Tanzania.
Abakinnyi 12 Mudahinyuka Christophe ari kwitabaza:
Munezero Valentine, Dusabe Flavia, Euphrance Niyotumukesha ,
Ernestine Akimanizanye, Musaniwabo Hope, Benitha Mukandayisenga, Delphine
Uwicyeza, Uwamahoro Beatrice, Igihozo Cyuzuzo Yvette, Nzayisenga Charlotte,
Hakizimana Judith na Mukantambara Seraphine.
Ikipe ya Ethiopia
Ikipe y'igihugu ya Uganda
TANGA IGITECYEREZO