RFL
Kigali

Padiri Bosco Rwubake wa Diyosezi Gatolika ya Byumba yasohoye indirimbo ‘Niringiye impuhwe’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/05/2019 17:36
1


Padiri Rwubakubone Jean Bosco ukoresha mu muziki izina Padiri Bosco Rwubake wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Niringiye impuhwe’ yakubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abafite ibibazo binyuranye mu buzima.



Padiri Bosco Rwubake yatangiye umuziki yiga mu mashuri abanza mu 1997. Ibihangano bya mbere yabishyize hanze mu 2006 asoje amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Rwesero. Asoje amashuri yisumbuye yakoze indirimbo eshanu. Yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo ‘Niringiye impuhwe’ kuko yabonaga impuhwe z’Imana ari zo zibeshejeho abantu mu yandi magambo ‘abemera Imana turiho ku bw’impuhwe zayo’. 

Yavuze ko muri iyi ndirimbo yakubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abafite ibibazo binyuranye mu buzima bwa munsi. Yagize ati “Ubutumwa nakubiye muri iyi ndirimbo ni ubwo guhumuriza abafite ibibazo binyuranye by'ubuzima.Ndabasaba kwirundurira mu mpuhwe za Nyagasani ubundi nawe akabakorera ibitangaza!  

Padiri Bosco avuga ko yandika indirimbo agendeye ku ijambo ry’Imana ndetse no ku buzima bwa buri munsi, isi n’abayituyemo.  Mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi zirimo n’izacuranzwe kuri Radio Rwanda zigera ku munani. Amajwi y’izi ndirimbo yayafatiye muri studio ya Radio Rwanda ubwo yari yatumweho n’ubuyobozi bwa Radio Rwanda mu 2006.

Yavuze ko yihaye intego yo gukundisha abantu iby’Imana binyuze mu ndirimbo zinogeye amatwi n’umutima. Afite gahunda yo gukora indirimbo zifasha cyane cyane urubyiruko ndetse no gukorana n'abandi bahanzi agakora n’ibitaramo.

Padiri Bosco yashyize hanze indirimbo 'Niringiye impuhwe'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NIRINGIYE IMPUHWE' YA PADIRI BOSCO RWUBAKE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maurice4 years ago
    keep it up bro!





Inyarwanda BACKGROUND