Muri iki kiganiro n’abanyamakuru batandukanye bakorera mu Rwanda (Press Conference) barebye ku izamuka ry’ibiciro by’amazi hagamijwe gusobanurira neza abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abafatabuguzi ba WASAC nk’ikigo gitanga amazi hirya no hino mu Rwanda ngo bamenye impamvu y’ibiciro bishya bigaragara ko byazamutse.
Bimwe mu byagarutsweho n’ibi bigo byombi, RURA na
WASAC ndetse na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ni Politike y’amazi, uko akoreshwa,
amavomero rusange ndetse n’ibiciro by’amazi. Intego nyamukuru kwari ugusubiza
ibibazo abanyarwanda bamaze iminsi bibaza ku biciro by’amazi byazamutse mu
buryo bugaragara.
Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, Patricie Uwase,
yagarutse kuri Politike y’amazi yashyizweho mu mwaka wa 2007 ikavugururwa muri
2016 hagendewe ku ngingo zireba serivise y’amazi n’isukura ari zo: Gukwirakwiza
amazi mu bice by'icyaro hashingiwe ku mihigo n'ingamba, Kugeza Service z'amazi
ku baturage mu bice by'icyaro kandi bihendutse, Gutanga amazi meza asukuye mu
migi ku buryo buhendutse no Kugeza amazi mu bigo by'amashuri.
Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col. Nyirishema Patrick yagarutse ku ivugururwa ry’ibiciro by’amazi ryatangajwe ku wa 1 Gashyantare 2019 nyuma y’ibyo muri Kanama 2015 byaherukaga gukurikizwa. Ubu ibiciro byiyongereye hagendewe ku kiguzi cyo gukura amazi mu masoko atandukanye, gutunganya no gukwirakwiza amazi ku bantu.
Ubu Abafatabuguzi bishyura hafi 26.2% andi 73.8%
akishyurwa na Leta n’ibindi bigo by’abafatanyabikorwa ba WASAC. Ikindi kigenderwaho
mu biciro by’amazi harimo ibyiciro bigaragazwa n’amazi bamwe bakoresha aho
abafite ubushobozi buke bishyura make kuko bakoresha n’amazi make naho abafite
ubushobozi bwinshi banakoresha amazi menshi nabo bakishyura amafaranga menshi.
Hari benshi bibaza ko iyo imvura igwa amazi ahari
aba ahagije, ariko hatangajwe ko amazi akwiye gufatwa neza kuko mu myaka iri imbere adafashwe neza abantu bazagira ibibazo byayo nk’uko bikomeza kugaragazwa n’ubushakashatsi
bw’inzobere. Mu kongera ibiciro by’amazi nanone, batangaje ko hagenderwa k’uko
Ifaranga rihagaze hagendewe n'uko idorari rihagaze ku isoko, dore ko hari imiti
ishyirwamo ngo ayo mazi atunganywe kandi ikaba igurwa.
Umuyobozi mukuru wa RURA n'umunyamabanga uhoraho wa MININFRA
Umuyobozi mukuru wa WASAC, Eng. Aime Muzol yavuze ko
hari abatareba ku mikoreshereze y’amazi ndetse ahamya ko abenshi ari ho
bahenderwa, mu mvugo isa n’isekeje asaba abanyamakuru kwibutsa abanyarwanda
kudasuzugura amazi aho yagize ati “Mubatubwirire
barekere aho, amazi ntibakayace amazi!” Yatanze ingero z’aho usanga hari
konteri zapfuye zigahora zibara ko amazi ari kumeneka kandi hose afunze, mu
bwiherero buhora bumena amazi ntibabimenye, mu mirimo y mu rugo ikorwa robine
zifunguye n’ibindi.
Kuri ubu hari imwe mu miyoboro mishya y’amazi iri
kubakwa, hari isanzwe iri kuvugururwa ndetse haragenda hubakwa inganda
zitandukanye zizatuma abenshi mu byaro no mu mijyi bagira amazi meza kandi
asukuye ku kigereranyo cy’Ijana ku ijana mu mwaka wa 2024 kuko muri 2022
inganda zose zizaba zaramaze kuzura kandi amafaranga yo kuzubaka akaba ahari.
Izo nzego zose zashimangiye ko bikwiye ko amazi
akoreshwa neza kuko ibiciro bitashyirirwaho kuremerera abantu. Nk’uko amazi ya
Nyabarongo asa n'ibyondo, akaba ari yo ayungururwa agashyirwamo imiti,
akazamurwa na moteri ziyasunika kugira ngo agere ku baturage ari meza kandi ari
serivise ihoraho, ahabaye ikibazo kigakemuka, aho itiyo yamenetse igasanwa
n'ibindi hatangajwe bikwiye ko abayakoresha biga kuyakoresha neza batayamenagura kuko
uko asesagurwa niko umutungo w’igihugu nawo uba wangirika.
Ku biciro bigaragara ko adahenze ariko iyo ugiye mu
ngo za benshi, usanga abantu bakoresha amazi menshi kurusha uko batekereza. Hatangajwe ko bizagenzurwa neza niba koko ayo abantu bishyuzwa ariyo baba bakwiye gutanga
ariko nanone ngo birakwiye ko bamenya imikoreshereze myiza y'amazi, bakitwararika, bakamenya
niba Konteri zabo zikora nta mbogamizi, ifite ikibazo igasimbuzwa indi nzima
kandi ku buntu kuko mu gukora Master Plan barakorana byose n’ababishinzwe
bakumvikana imikoranire mu kugeza amazi ku baturage kandi mu buryo bumeze neza.
TANGA IGITECYEREZO