RFL
Kigali

Mu kiganiro n’abanyamakuru, RURA, WASAC na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo basobanuye byinshi ku izamuka ry’ibiciro by’amazi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:14/05/2019 12:32
1


Muri iki kiganiro n’abanyamakuru batandukanye bakorera mu Rwanda (Press Conference) barebye ku izamuka ry’ibiciro by’amazi hagamijwe gusobanurira neza abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abafatabuguzi ba WASAC nk’ikigo gitanga amazi hirya no hino mu Rwanda ngo bamenye impamvu y’ibiciro bishya bigaragara ko byazamutse.



Bimwe mu byagarutsweho n’ibi bigo byombi, RURA na WASAC ndetse na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ni Politike y’amazi, uko akoreshwa, amavomero rusange ndetse n’ibiciro by’amazi. Intego nyamukuru kwari ugusubiza ibibazo abanyarwanda bamaze iminsi bibaza ku biciro by’amazi byazamutse mu buryo bugaragara.

Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, Patricie Uwase, yagarutse kuri Politike y’amazi yashyizweho mu mwaka wa 2007 ikavugururwa muri 2016 hagendewe ku ngingo zireba serivise y’amazi n’isukura ari zo: Gukwirakwiza amazi mu bice by'icyaro hashingiwe ku mihigo n'ingamba, Kugeza Service z'amazi ku baturage mu bice by'icyaro kandi bihendutse, Gutanga amazi meza asukuye mu migi ku buryo buhendutse no Kugeza amazi mu bigo by'amashuri.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col. Nyirishema Patrick yagarutse ku ivugururwa ry’ibiciro by’amazi ryatangajwe ku wa 1 Gashyantare 2019 nyuma y’ibyo muri Kanama 2015 byaherukaga gukurikizwa. Ubu ibiciro byiyongereye hagendewe ku kiguzi cyo gukura amazi mu masoko atandukanye, gutunganya no gukwirakwiza amazi ku bantu. 

Ubu Abafatabuguzi bishyura hafi 26.2% andi 73.8% akishyurwa na Leta n’ibindi bigo by’abafatanyabikorwa ba WASAC. Ikindi kigenderwaho mu biciro by’amazi harimo ibyiciro bigaragazwa n’amazi bamwe bakoresha aho abafite ubushobozi buke bishyura make kuko bakoresha n’amazi make naho abafite ubushobozi bwinshi banakoresha amazi menshi nabo bakishyura amafaranga menshi.

Hari benshi bibaza ko iyo imvura igwa amazi ahari aba ahagije, ariko hatangajwe ko amazi akwiye gufatwa neza kuko mu myaka iri imbere adafashwe neza abantu bazagira ibibazo byayo nk’uko bikomeza kugaragazwa n’ubushakashatsi bw’inzobere. Mu kongera ibiciro by’amazi nanone, batangaje ko hagenderwa k’uko Ifaranga rihagaze hagendewe n'uko idorari rihagaze ku isoko, dore ko hari imiti ishyirwamo ngo ayo mazi atunganywe kandi ikaba igurwa.


Umuyobozi mukuru wa RURA n'umunyamabanga uhoraho wa MININFRA

Umuyobozi mukuru wa WASAC, Eng. Aime Muzol yavuze ko hari abatareba ku mikoreshereze y’amazi ndetse ahamya ko abenshi ari ho bahenderwa, mu mvugo isa n’isekeje asaba abanyamakuru kwibutsa abanyarwanda kudasuzugura amazi aho yagize ati “Mubatubwirire barekere aho, amazi ntibakayace amazi!” Yatanze ingero z’aho usanga hari konteri zapfuye zigahora zibara ko amazi ari kumeneka kandi hose afunze, mu bwiherero buhora bumena amazi ntibabimenye, mu mirimo y mu rugo ikorwa robine zifunguye n’ibindi.

Kuri ubu hari imwe mu miyoboro mishya y’amazi iri kubakwa, hari isanzwe iri kuvugururwa ndetse haragenda hubakwa inganda zitandukanye zizatuma abenshi mu byaro no mu mijyi bagira amazi meza kandi asukuye ku kigereranyo cy’Ijana ku ijana mu mwaka wa 2024 kuko muri 2022 inganda zose zizaba zaramaze kuzura kandi amafaranga yo kuzubaka akaba ahari.

Izo nzego zose zashimangiye ko bikwiye ko amazi akoreshwa neza kuko ibiciro bitashyirirwaho kuremerera abantu. Nk’uko amazi ya Nyabarongo asa n'ibyondo, akaba ari yo ayungururwa agashyirwamo imiti, akazamurwa na moteri ziyasunika kugira ngo agere ku baturage ari meza kandi ari serivise ihoraho, ahabaye ikibazo kigakemuka, aho itiyo yamenetse igasanwa n'ibindi hatangajwe bikwiye ko abayakoresha biga kuyakoresha neza batayamenagura kuko uko asesagurwa niko umutungo w’igihugu nawo uba wangirika.

Ku biciro bigaragara ko adahenze ariko iyo ugiye mu ngo za benshi, usanga abantu bakoresha amazi menshi kurusha uko batekereza. Hatangajwe ko bizagenzurwa neza niba koko ayo abantu bishyuzwa ariyo baba bakwiye gutanga ariko nanone ngo birakwiye ko bamenya imikoreshereze myiza y'amazi, bakitwararika, bakamenya niba Konteri zabo zikora nta mbogamizi, ifite ikibazo igasimbuzwa indi nzima kandi ku buntu kuko mu gukora Master Plan barakorana byose n’ababishinzwe bakumvikana imikoranire mu kugeza amazi ku baturage kandi mu buryo bumeze neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyomugabo Jeanpierre4 years ago
    Nibarebe ukunu babyoroshya kuko amazi yaba ahenze cyane in Jeanpierre inyambirambo





Inyarwanda BACKGROUND