RFL
Kigali

KIGALI: Dr. Nyirahabimana uyobora Kicukiro yatangije ku mugaragaro amarushanwa ya Kicukiro Youth Patriotism Cup 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/05/2019 9:06
1


Dr. Nyirahabimana Jeanne umuyobozi w’akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, yatangije ku mugaragaro irushanwa ry’umupira w’amaguru ryiswe (Kicukiro Patriotism Cup), amarushanwa agamije guhuriza hamwe urubyiruko kugira ngo ruhabwe ubukangurambaga mu gukunda igihugu no kugikorera.



Umunsi wa mbere wirushanwa rya Kicukiro Youth Patriotism Cup watangijwe ku mugaragaro mu gikorwa cyabereye ku kibuga cya Mburabuturo i Gikondo gitangizwa na Meya wa Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne wari umushyitsi mukuru muri iyi gahunda.

Ni irushanwa rizamara ibyumweru bibiri rigahuza amakipe 16 yo mu karere ka Kicukiro. Amakipe arimo ay’urubyiruko rugizwe n’ingabo z’igihugu, Polisi y’igihugu n’imirenge yo mu karere ka Kicukiro.  

Atangiza iri rushanwa, Dr. Nyirahabimana Jeanne yabwiye abitabiriye ko ari irushanwa ryateguwe n’inama nkuru y’urubyiruko mu karere ka Kicukiro kugira ngo habonerweho umwanya wo gutanga amasomo arebana no gukunda igihugu ku rubyiruko.

“Ni imikino yateguwe n’inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kicukiro. Ni igitecyerezo cyiza bagize kugira ngo bajye bategura iyi mikino ihuza urubyiruko ariko ikanyuramo n’inyigisho zijyanye no gukunda igihugu, kukitangira, kugikorera buri wese abishyizeho imbaraga”. Dr. Nyirahabimana


Dr.Nyirahabimana Jeanne (Iburyo) yitabiriye umuhango wo gutangiza Kicukiro Youth Patriotism Cup 2019

Dr. Nyirahabimana Jeanne kandi yashimye cyane amakipe y’ingabo yitabiriye iyi mikino kuko ngo bitanga ishusho nyayo iri hagati y’abaturage n’ingabo z’u Rwanda.

“Ndagira ngo rero nshimire RDF yemeye kwinjira muri iyi mikino igakina n’urubyiruko rw’akarere ka Kicukiro, urubyiruko rw’i Gikondo kandi hazabaho no guhura n’andi makipe. Turabishyigikiye kandi turabyishimiye. Ibi ni ibishimangira imibanire myiza hagati , ubusabane hagati y’ingabo z’igihugu n’abaturage”. Dr. Nyirahabimana

Niyitanga Irene umuyobozi w’inama nkuru y’urubyiruko mu karere ka Kicukiro yabwiye abanyamakuru ko iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya gatatu muri gahunda yo kurushaho gukangurira urubyiruko gukunda igihugu no guhuza imbaraga mu buryo buzabafasha kubaka igihugu.


Niyitanga Irene umuyobozi w'inama nkuru y'urubyiruko muri Kicukiro 

Abajijwe impamvu umupira w’amaguru ariwo wabaye inzira nziza yo guhuza urubyiruko, Niyitanga yasobanuye ko barebye bagasanga uyu mukino ariwo urubyiruko rwisangamo cyane kuko ngo no mu buzima busanzwe usanga bakina ku bibuga bitandukanye.



RDF bishimira igitego batsinze Gikondo

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa mbere:

-Gikondo 2-1 RDF

-UTB 1-0 Niboye

-Kigarama  4-0 MT Kenya University

-Gatenga 3-0 RNP

-Nyarugunga 3-0 Kimironko

-Masaka 1-1 Kanombe(Pen 5-4).

-Gahanga 2-2 Kicukiro(Pen 5-4)



Inama nkuru y'urubyiruko yizera ko ubutumwa urubyiruko rukura ku kibuga buzafasha muri gahunda yo kubakangurira kurushaho gukunda igihugu  

PHOTOS: IRADUKUNDA  Desanjo (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hategekimana4 years ago
    Byari bon





Inyarwanda BACKGROUND