Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 11 Gicurasi 2019 muri Kigali Marriot Hotel ikigo kitwa United Scholars Center, gifasha abanyeshuri kwiga ku mugabane w’u Burayi, Amerika na Asia, cyahuye n’abanyeshuri bifuza kujya kwiga kuri iyo migabane.
Uwizeye Janet Ushinzwe kwakira abanyeshuri muri United Scholars Center
Uwizeye Janet ushinzwe kwakira abanyeshuri, yasobanuriye abanyeshuri bari bitabiriye iki gikorwa ibyo United Scholars Center ikora, aho yavuze ati:”Twaje hano guha amakuru abanyeshuri, bifuza kujya kwiga hanze y’u Rwanda, ukuntu babona ibaruwa yo kujya kwiga hanze y’igihugu (Admission Letter), ku bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi, Amerika ndetse na Asia, dufasha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye guhera mu mwaka wa kane, kugeza ku banyeshuri bifuza kwiga icyiciro cya nyuma cya kaminuza (PhD)”.
Umuyobozi mukuru w'ikigo, United Scholars Center, Niyomurinzi Ismael yasobanuriye abanyeshuri bari bitabiriye iki gikorwa, mu buryo burambuye, ibyo iki kigo gikora. Yagize Ati:”Mbere na mbere ndashimira mwebwe mwabashije kwitabira iki gikorwa, hari amahirwe yo kwiga hanze, dufasha abanyeshuri kubona ibigo by’amashuri yisumbuye na za kaminuza, kugeza ku cyiciro cya nyuma cya kaminuza”.
Hari abanyeshuri benshi bifuza kwiga muri Amerika, i Burayi no muri Asia
Ismael Niyomurinzi yasobanuriye abanyeshuri ibyiza byo kujya kwiga hanze, ndetse n’impamvu abanyeshuri bashobora kujya kwiga hanze. Yagize ati:”Hari ibyiza byinshi byo kwiga hanze, twavugamo bimwe by’ingenzi; nko kwiga umuco w’ibindi bihugu, kumenya indimi z'amahanga kugira ngo tubashe guhangana ku isoko mpuzamahanga."
Yakomeje agira ati: "Hari ibintu byinshi ugenda wungukira mu kwiga hanze, cyane ko ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi, Amerika ndetse na Asia, byateye imbere muri Technology kuturusha. Ushobora kandi kubona akazi bitewe n’igihugu wagiye kwigamo, urugero nka Canada na Australia, aho ibi bihugu bifite abaturage bake batangana n’ingano y'iki gihugu, hari n’ibindi byiza byo kwiga hanze twavuga nko kuzana impinduka ku gihugu umunyeshuri yavuyemo by’umwihariko u Rwanda."
Twiyunge Paul umwe mu banyeshuri babajije ibibazo
Ismael Niyomurinzi yashoje asaba abanyeshuri bo mu Rwanda ndetse anabaha impanuro, aho yavuze ati:”Dufite ikibazo cy’abanyeshuri bagenda bakajya kwiga hanze y’umugabane w’Afurika, ariko ntibagaruke. Reka nisabire mwebwe muri ahangaha, nimuramuka mugize amahirwe yo kujya hanze, nyamuneka muzagaruke gufasha bagenzi banyu ndetse n’igihugu cyanyu”.
Umuyobozi mukuru wa United Schools Center agira abanyeshuri inama
United Scholars Center ifasha abanyenshuri kwiga mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi, Asia ndetse no muri Amerika aho guhera kumadorari 850 ushobora kugira amahirwe yo kwiga i Burayi.
Tuyishime Olivier wabajije ikibazo umuyobozi mukuru
UMWANDITSI: Paul Mugabe/Inyarwanda.com
Photos: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda Pictures
TANGA IGITECYEREZO