RFL
Kigali

APR FC na Gicumbi FC zirabimburira andi makipe mu munsi wa 27 wa shampiyona kuri uyu wa Kane

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/05/2019 10:27
0


Kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Gicurasi 2019 haratangira imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona 2018-2019 ubwo ikipe ya Gicumbi FC iraba yakira APR FC ku kibuga cy’i Gicumbi, saa cyenda n’igice (15h30’).



Ikipe ya APR FC iri ku gitutu cy’igikombe cya shampiyona nyuma yo gucibwaho na Rayon Sports bahanganye mu buryo bukomeye muri uyu mwaka. Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 60 mu gihe APR F iyigwa mu ntege ku mwanya wa kabiri n’amanota 59 mu mikino 26 bose bamaze gukina.

APR FC irasura Gicumbi FC kuri uyu wa Kane i Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru ya Kigali. Gicumbi FC ni ikipe nayo ifite gahunda yo gushaka amanota yatuma irama mu cyiciro cya mbere kuko kuri ubu iri ku mwanya wa 14 n’amanota 27. Gicumbi FC itsinze uyu mukino yahita igira amanota 30 igaca kuri Bugesera FC (28) izakina na Police FC tariki 11 Gicurasi 2019 kuri sitade ya Kigali.


Imanishimwe Emmanuel (24) myugariro wa APR FC agenzura umupira ubwo Gicumbi FC yatsindaga APR FC tariki ya 1 Werurwe 2019 (1-0), igitego cyatsinzwe na Mudeyi Sulaiman

APR FC nitsinda uyu mukino ifitanye na Gicumbi FC, izagira amanota 62 ibe ifashe umwanya wa mbere kuko Rayon Sports izacakirana n’Amagaju FC ku wa Gatandatu. Umukino ubanza wabaye tariki 28 Ukuboza 2018, APR FC yaguye miswi na Gicumbi FC banganya 0-0 kuri sitade ya Kigali.

Dore uko umunsi wa 27 uteye:

Kuwa Kane tariki 9 Gicurasi 2019

-Gicumbi FC vs APR FC (Gicumbi, 15h30’)

Kuwa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019

-AS Kigali vs AS Muhanga (Stade de Kigali,15h30’)

-Kirehe FC vs Mukura VS (Nyakarambi, 15h30’)

-FC Marines vs Etincelles FC (Stade Umuganda, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019

-SC Kiyovu vs Espoir FC (Mumena Stadium, 15h30’)

-Musanze FC vs Sunrise FC (Ubworoherane Stadium, 15h30’)

-Bugesera FC vs Police FC (Stade de Kigali, 15h30’)

-Amagaju FC vs Rayon Sports (Nyamagabe, 15h30’)


Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona nyuma y'imikino 26





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND