Ikipe ya APR FC yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu.
Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota
wa 29’ mbere yuko Ndarusanze Jean Claude
yishyurira AS Kigali ku munota wa 47’. AS Kigali yongeye kubona igitego ku
munota wa 84’ gitsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim. Igitego cyahaye APR FC inota
rimwe cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili ku munota wa 89’ nyuma yo kubyaza
umusaruro umupira yari ahawe na Danny Usengimana wari winjiye mu kibuga simbuye
Nshimiyimana Amran ku munota wa 53’.
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cyafunguye amazamu
Wari umukino ikipe ya APR FC yatangiye bigaragara ko nta
kintu kinini iri kurusha AS Kigali kuko bose bari bafite urugero rwiza rwo
gukina umupira cyane hagati mu kibuga kuko amakipe yombi yari yakoresheje
abakinnyi benshi bamenyerewe muri iki gice.
AS Kigali yari ifitemo Nsabimana Eric Zidane, Murengezi Rodrigue
na Ntamuhanga Thumaine Tity abakinnyi bose bakinnye mu ikipe ya APR FC.
Kubura amanota atatu byababje abakinnyi ba APR FC
APR FC yari ifitemo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy,
Nshimiyimana Amran na Niyonzima Ally wari wahawe amahirwe asesuye yo kubanza mu
kibuga akanakina iminota 90’.
Mu gice cya kabiri ikipe ya AS Kigali yaje yahinduye umukino
batangira basatira cyane ni nabwo babonyemo ibitego bibiri (2) bitewe n’impinduka
abatoza ba AS Kigali bagiye bakora uko umukino wagendaga uzamuka.
Hakizimana Muhadjili iminota 90+4' yamusize ababaye nubwo yujuje ibitego 14
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (7) kapiteni wa APR FC abwira Ally Niyonzima (28) ati "Eguka dutahe burije"
AS Kigali bakoze impinduka ubwo Ndayisenga Fuad yasimburaga
Murengezi Rodrigue, Kitegetse Bogarde asimbura Ntamuhanga Thumaine Tity mu gihe
Nshimiyimana Ibrahim wanatsinze igitego yinjiye asimbuye Benedata Janvier.
Mugiraneza Jean Baptiste (7) agenura umupira hagati mu kibuga
Farouk Ruhinda El Saifi (9) nawe yahuraga na APR FC yakuriyemo
Ku ruhande rwa APR FC, Nshimiyimana Amran yasimbuwe na Danny
Usengimana, Itangishaka Blaise asimbura Nshuti Dominique Savio mu gihe Ntwari
Evode yasimbuye Byiringiro Lague.
APR FC iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 59 mu gihe AS Kigali
iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 34. Hakizimana Muhadjili yazamuye ibitego
kuko ubu afite 14.
Niyonzima Ally yari yahuye na AS Kigali yahozemo
Abakinnyi babanje mu kibuga:
APR FC XI: Kimenyi Yves (GK,21), Ombolenga Fitina 25,
Imanishimwe Emmanuel 24, Buregeya Prince Caldo 18, Rugwiro Herve 4, Mugiraneza
JBM (C,7), Niyonzima Ally 28,
Nshimiyimana Amran 5, Nshuti Dominique Savio 27, Byiringiro Lague 14 na
Hakizimana Muhadjili 10
AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK,22), Benedata Janvier 4,
Niyomugabo Claude 16, Ngando Omar 2, Bishira Latif 5, Nsabimana Eric Zidane 14,
Murengezi Rodrigue (C,7), Ntamuhanga Thumaine Tity 12, Farouk Ruhinda El Saifi
9, Ndarusanze Jean Claude 11 na Ishimwe Kevin 17
Dore uko umunsi wa 26 uteye:
Kuwa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2019
-APR FC 2-2 AS Kigali
Kuwa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi 2019
-AS Muhanga vs SC Kiyovu (Stade Muhanga)
-Marines FC vs Gicumbi FC (Stade Umuganda)
Ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2019
-Espoir FC vs Bugesera FC (Stade Rusizi)
-Mukura VS vs Musanze FC (Stade Huye)
-Etincelles FC vs Kirehe FC (Stade Umuganda)
-Sunrise FC vs Amagaju FC (Nyagatare)
-Police FC vs Rayon Sports FC (Stade Amahoro)
Amakipe asohoka mu rwambariro agera mu kibuga
Niyomugabo Claude wa AS Kigali umwe muri ba myugariro b'ibumoso beza bari muri shampiyona
Danny Usengimana yabanje hanze akorav impidnuak ageze mu kibuga kuko yinjiye ku munota wa 53' atanga umupira wabyaye igitego anahusha bibiri
Itangsihaa Blaise (8) ukina hagati muri APR FC imbere ya Bishira Latif (5) na Ngando Omar (2) abugarira ba AS KIgali
Ivan Minnaert umutoza mukuru wa Al-Ittihad Tripoli muri Libya yarebye uyu mukino
PHOTOS: Saddam MIHIGO (INYARWANDA.COM)
TANGA IGITECYEREZO