RFL
Kigali

APR FC yatakaje amanota inganya na AS Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/05/2019 18:42
2


Ikipe ya APR FC yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu.



Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 29’  mbere yuko Ndarusanze Jean Claude yishyurira AS Kigali ku munota wa 47’. AS Kigali yongeye kubona igitego ku munota wa 84’ gitsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim. Igitego cyahaye APR FC inota rimwe cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili ku munota wa 89’ nyuma yo kubyaza umusaruro umupira yari ahawe na Danny Usengimana wari winjiye mu kibuga simbuye Nshimiyimana Amran ku munota wa 53’.


Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cyafunguye amazamu

Wari umukino ikipe ya APR FC yatangiye bigaragara ko nta kintu kinini iri kurusha AS Kigali kuko bose bari bafite urugero rwiza rwo gukina umupira cyane hagati mu kibuga kuko amakipe yombi yari yakoresheje abakinnyi benshi bamenyerewe muri iki gice.

AS Kigali yari ifitemo Nsabimana Eric Zidane, Murengezi Rodrigue na Ntamuhanga Thumaine Tity abakinnyi bose bakinnye mu ikipe ya APR FC.


Kubura amanota atatu byababje abakinnyi ba APR FC

APR FC yari ifitemo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, Nshimiyimana Amran na Niyonzima Ally wari wahawe amahirwe asesuye yo kubanza mu kibuga akanakina iminota 90’.

Mu gice cya kabiri ikipe ya AS Kigali yaje yahinduye umukino batangira basatira cyane ni nabwo babonyemo ibitego bibiri (2) bitewe n’impinduka abatoza ba AS Kigali bagiye bakora uko umukino wagendaga uzamuka.


Hakizimana Muhadjili iminota 90+4' yamusize ababaye nubwo yujuje ibitego 14


Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (7) kapiteni wa APR FC abwira Ally Niyonzima (28) ati "Eguka dutahe burije"

AS Kigali bakoze impinduka ubwo Ndayisenga Fuad yasimburaga Murengezi Rodrigue, Kitegetse Bogarde asimbura Ntamuhanga Thumaine Tity mu gihe Nshimiyimana Ibrahim wanatsinze igitego yinjiye asimbuye Benedata Janvier.


Mugiraneza Jean Baptiste (7) agenura umupira hagati mu kibuga 



Farouk Ruhinda El Saifi (9) nawe yahuraga na APR FC yakuriyemo 

Ku ruhande rwa APR FC, Nshimiyimana Amran yasimbuwe na Danny Usengimana, Itangishaka Blaise asimbura Nshuti Dominique Savio mu gihe Ntwari Evode yasimbuye Byiringiro Lague.

APR FC iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 59 mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 34. Hakizimana Muhadjili yazamuye ibitego kuko ubu afite 14.


Niyonzima Ally yari yahuye na AS Kigali yahozemo 

Abakinnyi babanje mu kibuga:


APR FC XI: Kimenyi Yves (GK,21), Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Buregeya Prince Caldo 18, Rugwiro Herve 4, Mugiraneza JBM  (C,7), Niyonzima Ally 28, Nshimiyimana Amran 5, Nshuti Dominique Savio 27, Byiringiro Lague 14 na Hakizimana Muhadjili 10


AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK,22), Benedata Janvier 4, Niyomugabo Claude 16, Ngando Omar 2, Bishira Latif 5, Nsabimana Eric Zidane 14, Murengezi Rodrigue (C,7), Ntamuhanga Thumaine Tity 12, Farouk Ruhinda El Saifi 9, Ndarusanze Jean Claude 11 na Ishimwe Kevin 17

Dore uko umunsi wa 26 uteye:

Kuwa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2019

-APR FC 2-2 AS Kigali

Kuwa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi 2019

-AS Muhanga vs SC Kiyovu (Stade Muhanga)

-Marines FC vs Gicumbi FC (Stade Umuganda)

Ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2019

-Espoir FC vs Bugesera FC (Stade Rusizi)

-Mukura VS vs Musanze FC (Stade Huye)

-Etincelles FC vs Kirehe FC (Stade Umuganda)

-Sunrise FC vs Amagaju FC (Nyagatare)

-Police FC vs Rayon Sports FC (Stade Amahoro)



Amakipe asohoka mu rwambariro agera mu kibuga 


Niyomugabo Claude wa AS Kigali umwe muri ba myugariro b'ibumoso beza bari muri shampiyona 



Danny Usengimana yabanje hanze akorav impidnuak ageze mu kibuga kuko yinjiye ku munota wa 53' atanga umupira wabyaye igitego anahusha bibiri


Itangsihaa Blaise (8) ukina hagati muri APR FC imbere ya Bishira Latif (5) na Ngando Omar (2) abugarira ba AS KIgali 


Ivan Minnaert umutoza mukuru wa Al-Ittihad Tripoli muri Libya yarebye uyu mukino 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (INYARWANDA.COM)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishime-j-poul4 years ago
    Apr-yacu-turayikunda-igikombe-tuzagitwara-100%
  • niyigena gasitton4 years ago
    apr fc yacu yishwe numu toza bamwirukane amaze gushyira umwiryane mubakinnyi





Inyarwanda BACKGROUND