RFL
Kigali

BREAKING: Bisengimana Justin yatandukanye na Sunrise FC yari abereye umutoza mukuru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/05/2019 13:12
0


Bisengimana Justin wari umutoza mukuru wa Sunrise FC mu karere ka Nyagatare yamaze gutandukana nayo nyuma y’imikino 25 ya shampiyona 2018-2019 yari amaze kubatoreza ikipe.



Bisengimana Justin yageze muri Sunrise FC tariki ya 4 Nzeli 2018 nyuma yo kuva muri Police FC aho yari umutoza wungirije. Icyo gihe yasinyemo umwaka umwe w’imikino 2018-2019, gusa akaba avuye muri iyi kipe umwaka utarangiye.

Bisengimana Justin aganira na INYARWANDA yavuze ko ari impamo yatandukanye na Sunrise FC ariko hari ibyo bakiganiraho ku buryo ibaruwa ibatandukanya iri gutegurwa.


Sunrise FC yiniye mu makipe adafite abatoza bakuru

Uyu mutoza yakabaye yarasezeye mbere yo kunganya na Espoir FC ariko ntibyaba bityo atoza umukino wa Sunrise FC na Police FC batsindwa ibitego 4-0.

Nyuma ubuyobozi bw’ikipe bwaje kumubwira ko umusaruro bamusabye mu mikino ibiri (Espoir FC & Police FC) atawugezeho bityo ko byoroshye ko batandukana.

Sunrise FC ayisize ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 31 mu mikino 25.


Bisengimana Justin ntakiri umutoza wa Sunrise FC

Bisengimana Justin kuri ubu ufite impamyabumenyi ya CAF Licence A, yageze muri Police FC mu  ntangiriro z’umwaka w’imikino 2016-2017, yatoje amakipe nka Sorwathe FC (2009-2012), Etoile de l’Est (2012-2014) na Gicumbi FC (2014-2016) mbere yo kuza muri Police FC mu mwaka w’imikino 2016-2017 akahava mu 2018.

  


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND