Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2019, ikipe ya Police FC yanyagiye Sunrise FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Stade ya Kigali.
Songa Isaie
yatsinzemo ibitego bibiri (9’,64’) mu gihe Iyabivuze Osee wahoze muri Sunrise
FC nawe yabatsinze ibitego bibiri (25’,33’). Songa Isaie yahise yuzuza ibitego
icumi (10) mu mikino ya shampiyona amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino naho
Iyabivuze Osee yahise agira ibitego bitanu (5).
Songa Isaie yujuje ibitego icumi (10) muri shampiyona 2018-2019
Iyabivuze Osee yatsinze ibitego asaba imbabazi Sunrise FC yahozemo
Bisengimana
Justin umutoza mukuru wa Sunrise FC yabwiye abanyamakuru ko uburyo yari
yateguye uyu mukino byamutunguye ukuntu yinjijwe ibitego bine mu buryo bwihuse.
“Ni ikintu
navuga ko cyantunguye. Imibare yos twari dufite yose isa naho yapfuye cyane mu
gice cya mbere. Ubundi mu buryo bw’amayeri twari twumvikanye ko tugomba
kubashyiraho igitutu tukababuza kugira icyo bamaza umupira wabo ugeze hagati
ariko ntabwo byabaye”. Bisengimana
Bisengimana Jutsin umutoza mukuru wa Sunrise FC
Mushimiyimana Mohammed (10) agznura umupira hagati mu kibuga
Bisengimana
Justin wanabaye muri Police FC yungirije Seninga Innocent, yavuze ko hagati mu
kibuga ha Sunrise FC habuze ubwinyagamburiro kuko ngo Mushimiyimana Mohammed
(Meddy) na Ngendahimana Eric bakina hagati muri Police FC bakoraga ibyo
bashaka.
“Hagati
wabonaga Meddy na Eric wabonaga bakira imipira yose kuko bayakiraga nta kibazo
ukabona bari inyuma y’abugarira bacu kuko ni nabyo bitego badutsinnze. Nta
gitego badutsinze babanje kubaka ahubwo abakinnyi banjye ntibakurikije
amabwiriza nabahaye”. Bisengimana
Eric Ngendahimana (24) kapiteni wa Police FC agenzura umupira hagati mu kibuga
Manzi Huberto Sinceres (16) undi mukinnyi wahoze muri Sunrise FC
Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote (14) imbere ya Osee Iyabivuze (22)
Nshimiyimana
Maurice bita Maso umutoza mukuru w’umusigire muri Police FC yashimye abakinnyi
be bitanze kugira ngo bongere kubona amanota atatu y’umunsi wa 25 wa shampiyona
2018-2019.
“Ndashimira
abakinnyi imbaraga baba bakoresheje kuko ni ubwitange burenze birengagije
ibibazo twagiye tugira ariko bakabasha kubijyamo kuriya, ni ibintu byo
kwishimira cyane. Umuntu ategura ikipe
itsinda, igitanga umubare w’ibitego ni ikipe muhanganye kuko uko amanutse
akajya hasi nibyo biguha umubare w’ibitego”. Nshimiyimana
Nshimiyimana Maurice bita Maso atanga amabwiriza
Babuwa Samnson (17) azamukana Manzi Hubero (16)
Babuwa Samson amaze guhusha igitego
Iyabivuze Osee (22) umukino yari yawukaniye
Mu buryo
amakipe yombi yari yateguye umukino, Nshimiyimana Maurice bita Maso wa Police
FC yari yirinze gukora impinduka nyinshi kuko urebye ikipe yahuye na Mukura
Victory Sport hari havuyemo Nsabimana Aimable asimburwa na Hakizimana Issa
(Vidic) mu mutima w’ubwugarizi.
Ni Police FC
muri iyi minsi iri gukina umukino usomeka kuko bari gukina uburyo buvana
umupira mu bwugarizi bakaba bawinjiza hagati kwa Ngendahimana Eric cyangwa
Mushimiyimana Mohammed bityo umwe muri aba akaba yafata umwanzuro wo kuwutanga
mu bataha izamu cyangwa bakawunyuza mu mpande z’ikibuga bizera ko batera
umupira ucaracara imbere y’izamu.
Hakizimana Kevin (25) na Moussa Ally Sova (10)
Moussa Ally Sova atega Iyabivuze Ose
Police FC
kandi mu mikino itatu iheruka (Etincelles FC, Mukura VS na Etincelles FC)
bafashjwe cyane nuko Songa Isaie ari mu bihe byiza byo kuba muri iyi minsi ari
gutindana umupira hafi y’izamu ashaka uburyo bwiza yawukinamo biryo akaba
yakorerwaho ikosa cyangwa akaba yanitsindira igitego.
Police FC basigaye bakoresha imipira miremire ica mu mpande
Coup franc ya Sunrise FC
Mushimiyimana Regis (20) ahanganye na Songa Isaie (9)
Sunrise FC
ya Bisengimana Justin wahoze ari umutoza wungirije muri Police FC, yari yazanye
uburyo bwo gukina bava hagati bihutisha imipira miremire igana kwa Babuwa
Samson utagize amahirwe yo kuyibyaza umusaruro bityo ahita ava mu kibuga
asimburwa na Ndikumana Landry.
Bityewe nuko
abakinnyi bo hagati ba Sunrise FC bari bafite akazi bahawe n’umutoza ko kubuza
Mushimiyimana Mohammed na Eric Ngendahimana kuba bakina, baje gusa naho
bibagiwe Hakizimana Kevin (Pastole) wakinaga inyuma ya Ndayishimiye Antoine
Dominique na Songa Isaie bityo akomeza kwitembereza dore ko yanaje gutanga umupira
wabyaye igitego cya mbere cya Police FC.
Ndayishimiye Antoine Dominique agenzura umupira
Mu minota 33 ikipe ya Police FC ari yamaze kubona ibitego bitatu
Abakinnyi ba Sunrise FC bajya inama
ERic Nshimiyimama (Hagati) wahoze atoza AS Kigali asobanurira bagenzi be ibiri kubera mu kibuga
Mu myanya y'icyubahiro ahari higanje abayobozi mu nzego zitandukanye za Polisi y'igihugu
CIP Karangwa Maurice (Inyuma iburyo) umunyabanga mukuru wa Police FC wabonaga afite akanyamuneza
Hakizimaa Kevin Pastole (25) mu kirere na Leon Uwambazimana (6)
Niyonshuti Gadi agenzura umupira imbere ya Hakizimana Kevin (25)
Nyuma yuko
abakinnyi ba Sunrise FC bari hagati bananiwe kuzuza inshingano baribahawe,
Uwimana Emmanuel (Nsoro Tiote) yaje kunanirwa asimburwa na Kavumbagu Junior
waje asangamo Mousa Ally Sova na Mbazumutima Mamadou. Babuwa Samson yasimbuwe
na Ndikumana Landry.
Mushimiyimana Mohammed atera umupira uteretse
Ku ruhande rwa
Police FC, Niyibizi Vedaste yasimbuye Iyabivuze Osee , abakinnyi babiri bahoze
muri Sunrise FC. Nzabanita David yasimbuye Hakizimana Kevin mu gihe Songa Isaie
yasimbuwe na Bahame Alafat.
Police FC
kuri ubu iri ku mwanya wa kane n’amanoya 43 mu mikino 25 ya shampiyona mu gihe
Sunrise FC iri ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 31 mu mikino 25.
Abakinnyi
babanje mu kibuga:
Police FC
XI: Bwanakweli Emmanuel (GK,27), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe Jean Marie
Vianney 12, Hakizimana Issa Vidic15, Manzi Huberto Sinceres 16, Eric
Ngendahimana (C,24), Iyabivuze Osee 22, Mushimiyimana Mohammed 10, Songa Isaie
9, Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Hakizimana Kevin 25.
Sunrise FC
XI: Habarurema Gahungu (GK,1), Niyonshuti Gadi Evra (C,3), Nzayisenga Jean d’Amaour
Mayor 22, Rubibi Bonquet 4, Mushimiyimana Regis 20, Uwambazimana Leon 6,
Mbazumutima Mamadou 8, Uwimana Emmanuel 14, Omoviare Babuwa Samson 17, Moussa
Ally Sova 10, Sinamenye Cyprien 16
11 ba Sunrise FC babanje mu kibuga
TANGA IGITECYEREZO