Kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2019, ikipe ya Police FC yafashe umwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona 2018-2019 itsinze Mukura VS ibitego 2-1.
Igitego cy’intsinzi
kuri Police FC cyatsinzwe na Muvandimwe Jean Marie Vianney mu minota ibiri
yiyongeraga kuri 90 (90+2’) ubwo yateraga umupira uteretse (Free-Kick) nyuma y’ikosa
ryari rikorewe kuri Jean Paul Uwimbabazi wari winjiye mu kibuga asimbuye
Hakizimana Kevin (Pastole).
Kubwimana Cedric bita Jay Polly ni we wafunguye amazamu atsindira MVS ku munota wa 9'
Byari ibyishimo kuri Police FC nyuma y'ifirimbi ya nyuma
Byari umubabaro kuri Mukura VS
Mukura
Victory Sport yahise yuzuza imyaka itandatu itsinda imikino ya shampiyona
iyihuza n’iyi kipe yo mu karere ka Huye. Kuva mu 2013 ntabwo ikipe ya Mukura VS
irabasha gutsinda Police FC uretse wenda kuba baragiye banganya (1-1). Mu
mikino 12 aya makipe amaze gukina kuva mu 2013, Police FC yatsinzemo umunani
(8) banganya ine (4). Mukura VS iheruka gutsinda Police FC mu 2013 umukino umwe
bakiniye kuri sitade Kamena i Huye.
Muvandimwe Jean Marie Vianney mwarimu wa Coup franc muri Police FC
Abatoza ba Police FC ku mavi nyuma y'umukino
CIP Munyaneza Jean Sauveur umuyobozi wa tekinike muri Police FC ubwo yari ategereje ifirimbi ya nyuma
Police FC bishimira amanota atatu muri sitade Huye
Muvandimwe JMV (12) yabaye intwari y'umukino
Amb.Olivier Nduhungirehe umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'ibikorwa by'umuryango w'ibihugu bya Afurika y'iburasirazuba akaba umufana ukomeye wa Mukura VS yari ahari
Biramahire Abeddy yari yahuye na Police FC yahozemo anagira umukino mwiza
Sibomana Patrick Pappy undi mukinnyi uhagaze neza muri MVS
Ntahobari Asouman yinjiye asimbuye Ciza Hussein
Muri uyu
mukino, Mukura Victory Sport yari mu rugo yafunguye amazamu ku munota wa cyenda
(9’) ku gitego cyatsinzwe na Kubwimana Cedric bita Jay Polly ubwo yafataga umupira
abugarira ba Police FC bikikanga ko yaraririye bityo barahagarara arinda agera
mu izamu.
Mukura VS
yakinnye neza mu gice cya mbere kuko wabonaga irusha cyane Police FC gahunda yo
guhana umupira no guhuza neza mu bwugarizi.
Hakizimana Kevin (25) wahoze muri Mukura VS aba muri Police FC
Mushimiyimana Mohammed (10) ahanganye na Munyakazi Yussuf Lule (20) hagati mu kibuga
Igice cya
mbere kirangiye ni bwo Nshimiyimana Maurice bita Maso umutoza wa Police FC
yahinduye uburyo bakinaga kuko batangiye gukina basa naho bihutana umupira
bakazamukira rimwe bawubura bakagarukira rimwe bose.
Ubu buryo
bwatumye abakinnyi ba Mukura VS basa naho bananiwe ni bwo Police FC yahise
itangira kubasatira cyane bibyara amakosa mu bwugarizi bityo igitego cyo
kwishyura gishyirwamo na Songa Isaie ku munota wa 89’ mbere yuko Muvandimwe
Jean Marie Vianney atsinda coup franc ku munota wa 90+2’.
Wilondja Ismael umunyezamu wa MVS
Ndayishimiye Antpine Dominique (14) umwe mu bagize uruhare mu bitego Police FC yatsinze kuko ahuza cyane na Songa Isaie mu busatirizi
Mushimiyimana Mohammed yari yagarutse hagati mu kibuga
Muvandimwe
Jean Marie Vianney asanzwe ari mu bakinnyi bacye mu Rwanda bashobora gutera
umupira uteretse ukijyana mu izamu (Direct Free Kick). Iyi mpano ayisangiye na
Eric Rutanga Alba (Rayon Sports) na Hakizimana Muhadjili (APR FC).
Wari umukino
ikipe ya Mukura VS yakinnye ubona bamwe mu bakinnyi bari mu myanya badasanzwemo
kuko Rugirayabo Hassan umenyereweho gukina inyuma iburyo yagiye ibumoso kuko
Mutijima Janvier yarwaye mbere gato y’umukino ahita ava mu bakinnyi 11 bari
kubanza mu kibuga bityo Kubwimana Cedric Jay Polly akina inyuma iburyo anitwara
neza kuko yanabonye igitego muri uyu mukino.
Duhayindavyi Gael (8) imbere ya Osee Iyabivuez (2)
Nkomezi Alex asigaye akina mu mutima w'ubwugarizi bwa MVS kuko yahoze akina hagati
Police FC
bari bakoze impinduka imwe mu bakinnyi 11 bahuye na Etincelles FC kuko
Mushimiyimana Mohammed yari yagarutse hagati mu kibuga afatanya na Eric
Ngendahimana bitandukanye no ku mukino wa Etincelles FC aho Eric Ngendahimana
yafatanyaga na Nzabanita David.
Mu
gusimbuza, Haringingo Francis Christian umutoza wa Mukura VS ni we wabanje
gukora impinduka akuramo Ndayishimiye Christophe ashyiramo Ndizeye Innocent ku
munota wa 34’. Assouman Ntahobari asimbura Ciza Hussein mu gihe Lomami Frank
yasimbuye Birahamire Abeddy.
Ku ruhande
rwa Police FC, Uwimbabazi Jean Paul yasimbuye Hakizimana Kevin, Mushimiyimana
Mohamed asimburwa na Nzabanita David mu gihe Iyabivuze Osee yasimbuwe na Peter
Otema.
Police FC
yahise igira amanota 40 mu mikino 24, imibare iyicaza ku mwanya wa kane imbere
ya SC Kiyovu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 38. Uyu mukino wasize Songa
Isaie rutahizamu wa Police FC yujuje ibitego umunani (8) muri shampiyona.
Haringingo
Francis umutoza mukuru wa Mukura VS yabwiye abanyamakuru ko ababaye cyane kubona
ikipe ye yinjira mu mukino mbere ikanabasha gutera imipira igana mu izamu ariko
bikarangira Police FC iteye imipira ibiri gusa ikabona ibitego.
“Ni ibintu
bimbabaje cyane kuko urebye neza uko umukino wari umeze n’umusaruro dukuyemo ni
ibintu utakumva. Birambabaje ariko niko umupira umera, ikipe ya Police FC yahereye
ku munota wa 89’ igeza mu minota y’inyongera ibona ibitego bibiri. Ni
ukubyakira uko kuko twakinnye umukino mwiza tunabona uburyo tuburangaraho”.
Haringingo
Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa MVS
Munyakazi Yussuf Lule umukinnyi wa Werurwe 2019 muri Mukura VS
Nshimiyimana
Maurice umutoza wa Police FC yavuze ko ashima abakinnyi be bagize imbaraga zo
kwishyura igitego bakanarenzaho ikindi kandi ko ari amanota atatu ashimishije.
“Ndabanza
gushimira Imana gutsindwa igitego ukava inyuma ukakishyura ni ubwitange bukomeye
bw’abakinnyi bakoresheje imbaraga zose zishoboka. Icya mbere ni ukwishimira
amanota atatu tubone kuri uyu mukino”. Nshimiyimana
Nshimiyimana Maurice umutoza mukuru w'umusigire wa Police FC
Rayon Sports
yatsinze AS Muhanga ibitego 3-1 mu mukino waberaga kuri sitade Muhanga,
Ulimwengu Jules yatsinzemo ibitego bibiri ahita agira ibitego 14 ayobora abandi
kuko arusha Hakizimana Muhadjili igitego kimwe. Igitego cya gatatu cyatsinzwe
na Niyonzima Olivier Sefu mu gihe igitego rukumbi cya AS Muhanga cyatsinzwe na
Niyongura Danny.
Biramahire Abeddy imbere ya Nsabimana Aimable bumvana imbaraga bashaka umupira
Etincelles FC yatsinze Amagaju FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Rachid Mutebi rutahizamu wahoze muri Mukura VS. Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 54 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 57 mu mikino 24 amakipe yombi amaze gukina.
Abakinnyi
babanje mu kibuga:
Police FC
XI: Bwanakweli Emmanuel (GK,27), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe Jean Marie
Vianney 12, Nsabimana Aimable 13, Manzi Huberto Sinceres 16, Eric Ngendahimana
(C,24), Iyabivuze Osee 22, Mushimiyimana Mohammed 10, Songa Isaie 9,
Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Hakizimana Kevin 25.
MVS XI:
Wilondja Ismael (GK,22), Kubwimana Cedric 16, Rugirayabo Hassan 5, Nkomezi Alex
30, Iragire Saidi 3, Sibomana Patrick Papy 11, Biramahire Abeddy 23,
Duhayindavyi Gael 8,Munyakazi Yussuf Lule 20, Ndayishimiye Christophe 7, Ciza
Hussein (C,10).
Dore uko umunsi
wa 24 warangiye:
Kuwa Gatanu
tariki 26 Mata 2019
-Kirehe FC
1-0 Gicumbi FC
-AS Kigali
1-0 Kiyovu SC
Kuwa
Gatandatu tariki 27 Mata 2019
-FC Marines
1-0 Musanze FC
-Espoir FC
1-1 Sunrise FC
-APR FC 3-0
Bugesera FC
Ku Cyumweru
tariki 28 Mata 2019
-AS Muhanga 1-3
Rayon Sports
-Mukura
Victory Sports 1-2 Police FC
-Etincelles
FC 1-0 Amagaju FC
Uva ibumoso: Iragire Saidi (MVS), Hakizimanan Issa (Police FC) Vidic na Gael Duhayindavyi (MVS) abakinnyi bose bakomoka mu Burundi
Nzabanita David (8) Lomami Frank (MVS, umuhondo) na Manzi Huberto (16)
TANGA IGITECYEREZO