RFL
Kigali

Khalfan yabazwe ‘ikibyimba’ mu muhogo ahumurizwa n’umuganga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/04/2019 16:46
0


Umuraperi Nizeyimana Odo [Khalfan Shakur] amaze iminsi mu buribwe bwakomotse ku kibyimba cyafashe mu muhogo. Yabazwe ku wa mbere w’iki cyumweru, ahumurizwa n’umuganga wamwitayeho amubwira ko azongera gutondekanya amagambo agakora nk’umuziki nk’ibisanzwe.



Byatangiye yumva mu muhogo atameze neza, kurya no kunywa bimubera ikibazo. Yatekerezaga ko yafashwe na anjine (angine), yakoresheje imbagara nyinshi aririmba, ari ibyishimo byamusagutse agasakuza ku mukino wahuje amakipe y’amacyeba, APR FC na Rayon Sports, wabaye ku cyumweru.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, abo mu muryango we banzuye kumujyana ku kigo nderabuzima ahabwa taransiferi ajya kuvurirwa ku Bitaro bya Kibagabaga. Isuzuma ryakozwe n’abaganga ryerekanye ko uyu muhanzi afite ikibyimba mu muhogo, aratungurwa! Anjine (angine) Khalfan yatekerezaga ni indwara yo kubyimba no kubabara mu muhogo bitewe na mikorobi.

Yarabazwe! Iyo muganira wumva ko ijwi ritaragaruka neza. Mu kiganiro na INYARWANDA, Khalfan yavuze ko ku mukino wa APR Fc na Rayon Sports yakoresheje imbaraga nyinshi afana akumva araribwa cyane ariko agakomeza kwiyumvisha ko ari ‘angine’. Ngo mu ijoro ryo kuri icyo cyumweru yananiwe kuryama bitewe n’imisonga yumvaga umubiri wose.

Yavuze ko yabazwe mu muhogo ku wa mbere w’iki cyumweru, ubu akaba ari bwo yatangiye kuvuga no kugira icyo ashyira mu munda n’ubwo bitoroshye.   Ati “Ubu ni bwo natangiye kuba navuga no kuba nagira icyo nshyira mu nda... Ubu nta kibazo kwa muganga barambwiye bati ‘ufate ukwezi kwose nta bintu bikomeye unyuza mu muhogo byinshi."

Mu irushanwa rya Primus Guma Guma, Khalfan yaratunguranye ajyanwa ku rubyiniro ari mu isanduku.

Khalfan avuga ko umuganga wamubaze yari asanzwe azi ko ari umuhanzi. Yamuhumurije amubwira ati ‘wihangayika humura uzongera kuririmba’. Nawe avuga ko yari afite ubwoba bw’uko ashobora kutazongera kuririmba.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa instagram, kuri uyu wa kane tariki 25 Mata 2019, Khalfan yavuze ati “Imana ishimwe yo yambaye hafi iyo itahaba simba nari kuzongera kuvuga cyangwa kuririmba ukundi”.

Muri muzika, Khalfan ari mu bahanzi bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ryabaye ku nshuro ya munani. Aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Tuzigumanire’ yasanganiye iyitwa ‘Uko naje’, ‘Ibaruwa’, ‘Power’ n’izindi nyinshi zakomeje izina rye.

Khalfan yanditse ashima Imana yamukikije ikibyimba yari afite mu muhogo.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'POWER' KHALFAN YAKORANYE NA BRUCE MELODIE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND