RFL
Kigali

AS Kigali yitegura Bugesera FC yanyagiye SEC Academy mu mukino wa gishuti-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/04/2019 20:34
0


Ikipe ya AS Kigali isanzwe iri mu maboko y’umujyi wa Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, yanyagiye SEC Academy ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti waberaga kuri sitade ya Kigali ku gica munsi cy’uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2019.



Ibitego bya AS Kigali byose byatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude, Muhozi Fred na Ndayisenga Fuad. AS Kigali ya Masud Djuma nk’umutoza yakinaga yitegura umukino afitanye na Bugesera FC kuri iki Cyumweru ubwo hazaba hakinwa umunsi wa 23 wa shampiyona 2018-2019.



Ngando Omar aba anitegura imikino y'igikombe cya Afurika kuko akinira u Burundi

Muri uyu mukino, Masud Djuma Irambona yari yahaye amahirwe abakinnyi bose kuko bavuye ku kibuga bose bakinnye ukuyemo abanyezamu babiri (Nizeyimana Alphonse Ndanda na Bate Shamiru) batagiyemo kuko iminota 90’ yakinwe na Hategekimana Bonheur uheruka gusinya amasezerano y’imyaka ibiri (2).


Ndayisenga Fuad amaze gutsinda umupira yahawe na Twizeyimana Martin Fabrice 



Rwibutso Claver umutoza wungirije muri SEC Academy ni we watoje uyu mukino igice kinini




Harerimana Rachid (3) agwa mu bakinnyi ba SEC Academy

Bonheur Hategekimana yari mu izamu, Léon Rachid Harerimana, Omar Ngando,  Bishira Latif na Claude Niyomugabo bari mu bwugarizi.

Kitegetse Bogarde, Nsabimana Eric Zidane, Rodrigue Murengezi na Ntamuhanga Thumaine Titi bakinaga hagati mu kibuga, Frank Kalanda ataha izamu mu gihe Ishimwe Kevin yacaga mu mpande.

Ikipe ya AS Kigali yari ifite gahunda yo kwitoza uko bazakina na FC Bugesera, wabonaga umukino wabo ushingiye hagati mu kibuga kuko niho bakinisha umubare munini w’abakinnyi kuko wabonaga ko barenzaga umupira hagati bakaba bawucisha mu mpande cyangwa bagakomeza guhanahana bashaka inzira.



Farouk Ruhinda Saifi ari mu bakinnyi binjiye basimbuye muri AS Kigali

SEC Academy itozwa na Kayiranga Jean Baptiste umutoza ufite ubunararibonye mu mupira w’amaguru bitewe n'uko yawukinnye akanagera ku rwego mpuzamahanga ndetse akanatoza amakipe atandukanye arimo n’Amavubi, kuri ubu yungirijwe na Rwibutso Claver umutoza ukiri muto mu mwuga wo gutoza ugereranyije na Kayiranga ariko kandi Rwibutso akaba ari umwe mu batoza babifitiye ibyangombwa byaba ibitangirwa imbere mu gihugu no hanze yacyo kuko anaheruka mu mahugurwa mu Budage.


Rwibusto Claver umwe mu batoza bakiri bato batanga icyizere bitewe n'amahugurwa agenda akora hanze y'u Rwanda 



Masu Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali 


Kitegetse Bogarde (8) umukinnyi wo hagati muri AS Kigali agenzura umupira

Abakinnyi ba SEC Academy bavurwaga n'abaganga ba AS Kigali  

Kayiranga Jean Baptiste na Rwibutso Claver babanye muri Pepinieres FC kuri ubu nayo ikiri mu cyiciro cya kabiri. Gusa, Rwibutso yari yungirije Muhoza Jean Paul ubwo bayizamuraga mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2017-2019.


Ishimwe Kevin azamukana umupira mu mbavu z'ikibuga 



Ngando Omar myugariro w'umurundi ukinira AS Kigali

Mu gukora impinduka, abakinnyi bagiye basimburanwa mu buryo butandukanye kuko nka Ngama Emmanuel yasimbuye Frank Kalanda, Ndarusanze Jean Claude yatsinze igitego nyuma yo kwinjira asimbuye Ishimwe Kevin, Harerimana Rachid yasimbuwe na Muhozi Fred n’ubundi wahise atsinda igitego.


Niyomugabo Claude myugariro w'ibumoso wa AS Kigali

Twizeyimana Martin Fabrice yasimbuye Ntamuhanga Thumaine Tity. Abandi nka Bishira Latif, Nsabimana Eric Zidane, Ndarusanze Jean Claude, Ngando Omar, Ngama Emmanuel, Claude Niyomugabo, Nininahazwe Fabrice baje kuvamo baha umwanya abandi barimo; Farouk Ruhinda Saifi, Nshimiyimana Ibrahim, Ntate Djumaine, Nova Bayama, Kanamugire Moses, Rurangwa Moss, Nshimiyimana Marc Govin.

Ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2019, AS Kigali izasura Bugesera FC ku kibuga cya Kicukiro bakine umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona 2018-2019 mu gihe SEC Academy iri kwitegura imikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2018-2019 nayo yinikije.


Urukuta rwa SEC Academy mbere y'uko AS Kigali itera umupira ugana mu izamu   


Nsengimana Abouba (Iburyo) rutahizamu wa SEC Academy akaba murumuna wa Danny Usengimana ukinira APR FC 


Twizeyimana Martin Fabrice umukinnyi wo hagati muri AS Kigali 


Bishira Latif myugariro wa AS Kigali 


Ntate Djuma ku mupira areba uko yawuha mugenzi we



Masud Djuma umutoza mukuru wa AS Kigali atanga amabwiriza 


Nininahazwe Fabrice umukinnyi ukina aca mu mpande muri AS Kigali 


Ngama Emmanuel abuzwa inzira yanyuzamo umupira 



Farouk Ruhinda Saifi ashaka inzira yacishamo umupira nyuma yo kwinjira asimbuye 


Abakinnyi bahawe umwanya barakina 


Bate Shamiru umunyezamu wa mbere wa AS Kigali yari yaruhutse 


Masud Djuma (Ibumoso) na Rwibutso Claver (Iburyo) nyuma y'umukino 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND