RFL
Kigali

Ndayishimiye Antoine Dominique na Munyemana bafashije Police FC gutsinda AS Muhanga mu mukino wa gicuti-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/04/2019 22:45
0


Ikipe ya Police FC yatsinze AS Muhanga ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti waberaga kuri sitade ya Muhanga ku gica munsi cy'iki Cyumweru.



Ndayishimiye Antoine Dominique yafunguye amazamu ku munota wa 16' w'umukino mbere y'uko Munyemana Alexandre wakinaga hagati mu kibuga yunganira abataha izamu yaje kongeramo igitego ku munota wa 19' ku nyungu za Police FC.


Ndayishimiye Antoine Dominique (14) amaze gufungura amazamu

Igitego cy'impozamarira cya AS Muhanga cyabonetse ku munota wa 68' gitsinzwe na Bizimana Yannick rutahizamu ukomeye winjiye mu kibuga asimbuye mu ntangiriro z'igice cya kabiri.



Ndayishimiye Antoine Dominique yatsinze acitse Twagirayezu Fabien

Munyemana Alexandre (Ibumoso) na Ndayishimiye Antoine Dominique (iburyo) nibo batindiye Police FC



Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya Alexandre Munyemana 



Alexandre Munyemana (28) yagize umukino mwiza



Bizimana Yannick rutahizamu wa AS Muhanga yishimira igitego 

Wari umukino amakipe yombi yitabaje nk'ityazo ribafasha gukarishya abakinnyi muri gahunda yo kwitegura imikino y'umunsi wa 23 wa shampiyona 2018-2019.

Tariki 21 Mata 2019 ubwo hazaba hakinwa umunsi wa 23 wa shampiyona 2018-2019, Police FC izakira Etincelles FC mu gihe AS Muhanga izaba yagiye gusura Sunrise FC i Nyagatare.


Habimana Yussuf Nani (Ibumoso) na Bizimana Yannick (hagati) bishyushya ngo basimbure



Songa Isaie abyigana na Twagirayezu Fabien wakinaga mu mutima w'ubwugarizi bwa AS Muhanga

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, Police Fc iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 34 mu gihe AS Muhanga iri ku mwanya wa munani (8) n’amanota 29.

Police FC yatangiye umukino ubona ariyo iri hejuru kuko byanagaragajwe n'umubare w'ibitego babonye mu gice cya mbere. Gusa byaje guhindagurika mu gice cya kabiri ubwo Mbarushimana Abdou umutoza mukuru wa AS Muhanga yinjizaga Bizimana Yannick na Habimana Yussuf kuko bahise bakomeza ubusatirizi bwe bituma banabona igitego cyanakurikiwe n'ubundi buryo bwari kubyara ibindi bitego ku ruhande rwa AS Muhanga.

Mu busanzwe Police FC ubona umukino wayo uba ushingiye hagati bikaba ari nayo mpamvu iyo bakoze impinduka bahindura umukinnyi umwe ukina inyuma y'abataha izamu akaza asangamo Ngendahimana Eric na Mushimiyimana Mohammed. Gusa muri uyu mukino, Nzabanita David yafatanyije na Eric Ngendahimana bityo Munyemana Alexandre abajya imbere anajya inyuma ya Songa Isaie wakinaga nka rutahizamu.


Eric Ngendahimana kapiteni wa Police FC ahangana n'abakinnyi ba AS Muhanga bari bamuteje akazi hagati mu kibuga







Peter Otema (17) ni umwe mu bakinnyi ba Police FC bagize umukino mwiza

Kuba aba bakinnyi bari bahuriye hagati basanzwe banamenyeranye cyane, wabonaga AS Muhanga ibaha akazi kenshi k'imipira ica hagati kuko AS Muhanga yayoboye umukino mu gice cya kabiri iva hagati kuko bafataga umupira bagahita bawuha Bizimana Yannick cyangwa Habimana Yussuf byakwanga bakawuha Kubwamarayika Silas wacaga iburyo.


Hakundukize Adolphe kapiteni wa AS Muhanga aburagiza Nzabanita David hagati mu kibuga


Bigirimana Shaban (7) wanakinnye muri Bugesera FC yasunikaga Nzabanita David (8) wamubereye kapiteni i Nyamata

Nshimiyimana Maurice bita Maso kuri ubu uri gutoza Police FC nk'umutoza mukuru amaze kubona ko hagati harimo imbaraga nke, yakuyemo Munyemana Alexandre ashyiramo Ndayisaba Hamidou wahise ajya imbere ya Ngendahimana Eric na Nzabanita David.

AS Muhanga nyuma yo kubona ibitego, bakomeje kotsa igitutu ubwugarizi bwa Police FC ndetse ubona ko bagize ikikango kuko Habimana Yussuf na Bizimana Yannick bazanye andi mayeri yatumye abakinnyi nka Mpozembizi Mohammed wakinaga inyuma iburyo ahabonera ikarita y'umuhondo dore ko yari afite akazi ko gufata Habimana Yussuf mu gihe Manzi Huberto Sinceres yari afashe Bizimana Yannick.



Bizimana Yannick yageze mu kibuga atanga akazi ku bakinnyi ba Police FC


Mpozembizi Mohammed yihambira kuri Habimana Yussuf Nani wari wizamukiye


Iyo bagiye gutera umupira uteretse bahana ikosa buri mukinnyi aba agomba kwirinda icyamuhungabanyiriza ubuzima



Hakizimana Issa Vidic myugariro wa Police FC aseka nyuma y'uko AS Muhanga yari yabazengereje ishaka igitego.

Ku ruhande rwa Police FC, Bahame Alafat yasimbuye Songa Isaie, Ndayishimiye Antoine Dominique aha umwanya Iyabivuze Osee, Munyemana Alexandre asimburwa na Ndayisaba Hamidou mu gihe Usabimana Olivier yasimbuye Peter Otema.

Ku ruhande rwa AS Muhanga yari mu rugo, Bizimana Yannick yasimbuye Kurimpuzu Aboundar, Ruboneka Bosco ahabwa umwanya na Niyonkuru Peter, Habimana Yussuf Nani asimbura Bamba Bangaly.

Munyeshuri Alon yasimbuye Twagirayezu Fabien, Kubwamarika Silas yinjira asimbuye Hakundukize Adolphe anamusigira igitambaro cyo kuyobora bagenzi be. Bigirimana Shaban yasimbuwe na Danny Niyongira, Gasozera Hassan Mido asimbura Ndayishimiye Dieu Donne, Uwimana Girbert ahabwa umwanya na Nizigiyimana Junior.





Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa Police FC yahuye n'amashoti akomeye mu gice cya kabiri


Bamwe mu bakinnyi bugarira ba Police FC bajya inama nyuma y'igitutu cya AS Muhanga

Abakinnyi babanje mu kibuga:



AS Muhanga XI: Munyaneza Jacques Hungu (GK,17),Turatainze John Kibonke 4)), Twagirayezu Fabien, Ndayishimiye Dieu Donne 22, Niyokwizera Celestin Kibuye 6, Nizigiyimana Junior 16, Niyonkuru Peter 14, Bigirimana shaban 7, Hakundukize Adolphe (C,11), Bamba Bangaly 10 na Kurimpuzu Aboundar 2.



Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (GK,27), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe JMV 12, Hakizimana Issa Vidic 15, Manzi Huberto Sinceres 16, Ngendahimana Eric (C,24), Nzabanita David 8, Munyemana Alexandre 28, Petee Otema 17, Ndayishimiye Antoine Dominique 14 na Songa Isaie 9.


Abasifuzi n'abakapiteni


Abakapiteni batombora ibibuga


Abakinnyi basuhuzanya mbere y'umukino



Abakinnyi bava mu rwambariro rwa sitade ya Muhanga 


Twagirayezu Fabien umukinnyi waciye mu makipe nka Mukura VS ubu akina yugarira muri AS Muhanga


Sozera Hassan bita Mido wakinnye muri Etincelles FC nawe akina muri AS Muhanga



Abdou Mbarushimana umutoza mukuru wa AS Muhanga


Nshimiyimana Maurice umutoza wa Police FC





Ndayishimiye Antoine Dominique agenzura umupira


Ndayisaba Hamidou yishyushya ngo asimbure


Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade ya Muhanga


Nduwayo Danny Barthez umwe mu bakinnyi ba Police FC batakinnye uyu mukino


Manzi Huberto Sinceres (16) myugariro wa Police FC umwe mu bahuye n'akazi muri uyu mukino


Mucyo Silas umwe mu bakunze kuba bari kumwe n'ikipe ya Police FC ahantu hose iba iri



Uba ari umukino wa gicuti ariko iyo abakinnyi bamaze gushyuha ntibabura gushondana


Abafana ntabwo bari benshi kuko kwinjira byari ukwishyura


Songa Isaie yashakishije igitego arakibura


AS Muhanga nyuma y'umukino


Police FC nyuma y'umukino bakoze inama mbere yo gutaha

Nyuma yo kuba AS Muhanga yakiriye Police FC igatsindwa ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti, ikipe ya Musanze FC yatsinze AS Bwendera (DR Congo) igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri sitade Ubworoherane. Igitego cya FC Musanze cyatsinzwe na Kambale Salita Gentil.

PHOTOS: Saddam MIHIGO (INYARWANDA.COM)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND