Kigali

Kwibuka25: Ngarambe François n’umuhungu we mu ndirimbo 'Basanze ubuzima' bahumurije abarokotse Jenoside-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/04/2019 10:57
0


Umuhanzi Ngarambe François Xavier afatanyije n’umuhungu we, Ngarambe Rwiru Nganzo bashyize ahagarara indirimbo bise ‘Basanze ubuzima’ ihumuriza inaha icyerekezo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Umuhanzi Ngarambe yamamaye anakundwa mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’. kuri ubu yatangiye gutoza inzira y’ubuhanzi umuhungu we witwa Ngarambe Rwiru Nganzo. Bombi bakoranye indirimbo bise ‘Basanze ubuzima’ y’iminota itatu n’amasegonda 37’ ihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

UMVA HANO 'BASANZE UBUZIMA' YA NGARAMBE FRANCOIS N'UMUHUNGU WE

Ngarambe yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo bayihimbiye kwibuka ku nshuro 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ikaba yanakwifashishwe mu bindi bihe. We n’umuhungu we bafatanyije kwandika iyi ndirimbo bakubiramo ubutumwa buhumuriza ababuze ababo no kubaha icyizere cy’ubuzima.

Yagize ati “Abacu bapfuye batari mu nzara z'urupfu, ahubwo bari mu biganza by'ubuzima ibiganza by'Imana yo ntangiriro n'iherezo rya muntu.  Imibabaro abacu bishwe bagize yabaye iy'akanya gato, ugereranije n'ihirwe ry'iteka ryabagenewe ntibakibabara ukundi.

Yakomeje ati “Ni byiza kuzirikana ibyiza byabaranze, tukabyakira nk'umurage duhamagarirwa kurumbura [uburumbuke], maze ntibizigere bizima, ahubwo bikomeze muri twe.” Yifashihije umurongo wa Bibiliya Abaroma 14: 8 agira ati ‘Ni byiza kubatura Imana, tukayibarekurira, kuko "twabaho, twapfa, turi aba Nyagasani."

Ngarambe yagiye akora ibihangano bitandukanye byibanda ku kubiba imbuto y’amahoro mu Banyarwanda, uburenganzira bw’abana n’izindi nyinshi zamuhesheje ibihembo bitandukanye. Ni umwe mu bahanzi bakuze bafite ibihangano byafashije benshi mu buzima.

Ngarambe Francois yakoranye indirimbo n'umuhungu bise 'Basanze ubuzima'.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'BASANZE UBUZIMA' YA NGARAMBE FRANCOIS NA RWIRU NGANZO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND