Rwamihare Jean De Dieu uzwi nka Bonhomme azwi mu ndirimbo zifashishwa mu bihe byo Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho akora zimwe mu ndirimbo rusange zo kwibuka ndetse akanakora indirimbo z’ahantu hatandukanye ndetse n’imiryango imwiyambaje mu kwibuka ababo bazize Jenoside.
Bonhomme yari amaze iminsi i Burayi aho yagiye
kwifatanya n’abanyarwanda baba ndetse n’abaturiye i Paris mu Bufaransa mu bikorwa by’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi ruzwi nka Memorial de
Shoah aho muri uyu mwaka babishyize hamwe no kwibuka Jenoside yakorewe
Abatutsi. Yagiye mu mpera za Werurwe uyu mwaka wa 2019 ariko ntiyatinzeyo nk’uko
yabidutangarije yagombaga kuza kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka
ku nshuro ya 25 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu kiganiro Bonhomme yagiranye n’umunyamakuru wa
INYARWANDA yamutangarije impamvu atajya akunda gukora amashusho y’indirimbo ze
zo kwibuka aho yagize ati “Ubundi ubusanzwe
sinkunda gukora video z'indirimbo zanjye zo kwibuka, ndabyirinda kuko mba nifuza
ko ziza buri mwaka ari nshya. Gusa iyo indirimbo imaze igihe kinini nk’imyaka 5
cyangwa 6 nyikorera amashusho bigatuma ikomeza kuba nshya mu banyarwanda.”
Bonhomme yavuze impamvu adakunda gukora amashusho y'indirimbo ze
Bonhomme kuri ubu ahangayikishijwe n’abari gukora
amashusho y’indirimbo ze zo kwibuka nta burenganzira yabahaye bakazihahana nk’uko
yatubwiye ko nawe ziri kumugeraho nyamara atazi abari kubikora. Yagize ati “Abantu ntazi barimo gufata indirimbo zanjye
bakazikorera amashusho. Ndihanangiriza abantu bari gukora video z'indirimbo
zanjye nta burenganzira nabibahereye kuko bari kunyangiriza rwose.”
Yakomeje avuga ko ibi biri butume indirimbo ze
zidakomeza kugira ubuziranenge bwazo cyane ko abari kubikora atabazi nta n’uwigeze
abimusaba n’umwe ahubwo biri kumugeraho gutyo gusa. Umunyamakuru wa INYARWANDA
yamubajije niba hari ubutumwa bubi bari kunyuza mu mashusho asubiza muri ubu
buryo “Ubutumwa bubi bwo ntabwo ndabona
ariko gufata indirimbo yose ukayikorera video nta burenganzira natanze ndumva
ari ikintu kibi kuri njyewe. Kandi zaba iz'icyunamo ndetse n'izivuga ku butwari
bw'inkotanyi zimwe bamaze kuzikorera amashusho.”
TANGA IGITECYEREZO