RFL
Kigali

Irushanwa rya FERWAFA ryasigiye u Rwanda inota runganyije na Tanzania yatwaye igikombe -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/04/2019 20:21
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje ku mwanya wa nyuma mu irushanwa ry’abakinnyi batarengeje imyaka 17 nyuma yo gukuramo inota rimwe babonye banganyije na Tanzania ibitego 3-3 kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mata 2019.



Ikipe y’u Rwanda yahise igira inota rimwe mu mikino ibiri kuko batangiye batsindwa na Cameroun ibitego 3-1 mbere y'uko banganya na Tanzania ibitego 3-3.


Tanzania U17 yatwaye igikombe imaze kunganya n'u Rwanda (3-3)


Abasifuzi basifuye umukino wasoje irushanwa

Ibitego by’u Rwanda rwanafunguye amazamu byatsinzwe na Rutonesha Hesbon ku munota wa 18’ mbere y'uko Keddy Nsanzimfura kapiteni ashyiramo ikindi ku munota wa 20’ bityo bajya kuruhuka u Rwanda ruri imbere n’ibitego 2-0.


Kuko ari imikino ya gicuti abakinnyi bagomba kwivanga bagafata ifoto y'ubworoherane

Nyuma gato amakipe avuye kuruhuka ni bwo Tanzania yatangiye kwishyura ndetse ibifashwamo na Edmond John ubwo yatsindaga ibitego bibiri (28’,48’) bityo aba asoje kwishyura umwenda bashyizwemo n’u Rwanda mu gice cya mbere. Igitego cya gatatu cya Tanzania cyaje ku munota wa 83’ gitsinzwe na Mulinge Salum.




Abakinnyi b'u Rwanda bishimira igitego

Nyuma y’aha abari kuri sitade ya Kigali bumvaga ko birangiye u Rwanda rutsinzwe umukino ariko mu minota itanu ya nyuma yiyongera ku minota isanzwe y’umukino ni bwo u Rwanda rwabonye igitego cyatsinzwe na Mwebaze Yunusu.



Ishimwe Anicet (25) w'u Rwanda ageze hagati mu bakinnyi ba Tanzania

U Rwanda rwahise rugira inota rimwe mu irushanwa n’umwenda w’ibitego bibiri (2), imibare irushyira ku mwanya wa nyuma. Tanzania ni iya mbere n’amanota ane (4) kuko yatsinze Cameroun ibitego 2-1 mbere yo kunganya n’u Rwanda ibitego 3-3. Cameroun ni iya kabiri n’amanota atatu (3) yakuye mu gutsinda u Rwanda ibitego 3-1 mbere yo gutsindwa na Tanzania ibitego 2-1.

Tanzania na Cameroun bari bitabaje iri rushanwa nk'imyiteguro myiza y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi kizabera muri Tanzania. U Rwanda ruri muri gahunda yo gutegura abakinnyi bakiri bato bazitabazwa mu marushanwa ari imbere.


Ngoda Agir (19) wa Tanzania agurukana umupira akurikiwe na Bizimana Djihad (4)

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Tanzania XI: Mwinyi Yahya (GK,20), Alphonse Msanga 6, Msindo Pascal 12, Rutibinga Ally 15, Swakali Alafat 10, Chananja Musungwi 7, Nankulu Mustapha 4, Abraham Maurice (C,18), Mulinge Salum 11, John Edmund 9 na William Dominique 14.

Rwanda XI: Hakizimana Adolphe (GK,1), Kazungu Claver 14, Mwebaze Yunusu 6, Niyomugisha Eny 2, Bizimana Djihad 4, Rutonesha Hesbon 26, Nsanzimfura Keddy, Isingizwe Rodrigue 8, Nyarugabo Moise 16, Munezero Olivier 9, Ishimwe Jean Renne 15.


Ngoda Agir (19) mu kirere ashaka umupira


Chananja Musungwi agenzura umupira


Munezero Olivier bita PDG rutahizamu w'u Rwanda avurwa


Munezero Olivier PDG azamukana umupira



Swakali Alafat agenzura umupira imbere y'abakinnyi b'u Rwanda barimo Nyarugabo Moise na Keddy Nsanzimfura kapiteni w'u Rwanda


Igikombe cyatwawe na Tanzania

PHOTOS: Iradukunda Desanjo (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND