Umugore witwa Lauren London ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko umukunzi we w’umuraperi Ermias Asghedon wamenyekanye nka Nipsey Hussle ashizemo umwuka arashwe amasasu menshi mu gatuza n’umusore[aracyekwa] wamaze gutabwa muri yombi.
Lauren London yanyujije ubutumwa kuri konti ya instagram, agaragaza ko yashenguwe n’urupfu rw’umukunzi we bari bamaze igihe kinini babana. Yavuze ko yacitse umugongo ndetse ko yabuze n’icyo kuvuga.
Yagize ati “Nabuze uw’ingenzi! Nabuze inshuti yanjye magara, uwo nahungiraho, umurinzi wanjye, roho yanjye. Nisanze ndi jye nyine. Twese twibuze kubera ko udahari. Nabuze amagambo.”
Lauren yavuze ko 'yibuze'......Bombi bari bamaranye imyaka itandatu babana.
Lauren usanzwe ari umunyamideli akaba n’umukinnyi wa. CNN ivuga ko aba bombi bari bafitanye inkuru y’urukundo yishimirwagaga na benshi. Yongeraho ko Hussle yasize abana babiri, Emani yabyaranye n’umugore babanje kubana na Kross afitanye na Lauren.
BBC yanditse ko Eric Holder ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Hussle yatawe muri yombi ishingiye ku makuru yatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Los Angeles, Michel Moo. Polisi yavuze ko Hussle na Holder bari baziranyi byisumbuyeho, bikekwa ko bari bafitanye ibibazo.
Ahagana saa cyenda n’iminota 20 ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki 31 Werurwe 2019, ku isaha yo mu Mujyi wa Los Angeles umuraperi Hussle yarashwe amasasu menshi mu gatuza.
Yarasiwe
imbere y’iduka rye ry’imyambaro. Inkuru y’urupfu rwe yashenguye benshi,
yunamirwa n’abanyamuziki batandukanye barimo Rihanna, Drake n’abandi benshi
bagiye bavuga uko babanye n’uyu muraperi uri mu bahataniye ibihembo bya Grammy
Awards.
Lauren yunamiye umukunzi we bari bamaranye imyaka itandatu.
Hussle yarasiwe hafi n'iduka ry'imyambaro rye.
TANGA IGITECYEREZO