Kigali

Diamond yatumiwe gutaramira i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/04/2019 9:21
0


Umunyamuziki Nasibu Abdul Juma waryubatse nka Diamond Platnmuz uri mu bakomeye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba yatumiwe gutaramira i Kigali mu Rwanda mu gitaramo azahakorera mu mpeshyi y’uyu mwaka.



Diamond yavutse tariki 02 Nzeli 1989. Ni umunyamuziki ukomeye akaba n’umubyinnyi wubashywe muri Tanzania no mu karere muri rusange. Izina rye ryatumbagijwe n’indirimbo ‘Number One’ yakoranye na Davido n’izindi nyinshi zakomeje izina kugera kuri ‘Tetema’ yakoranye na Rayvanny aherutse gushyira hanze.

Uyu muhanzi ari mu bitaramo by’uruhererekane bizenguruka isi, azataramira i Kigali tariki 17 Kanama 2019. Umujyanama we Sallam Ahmed Sharaf [Sallam_Sk] yanditse kuri instagram ateguza abakunzi b’uyu muhanzi ibitaramo afite muri uyu mwaka mu bihugu bitandukanye.  

Tariki 05 Mata 2019 Diamond azakorera igitaramo Oman, tariki 06 Mata 2019 akorere igitaramo muri Bahrain, tariki 12 Mata 2019 azakorere Qatar, tariki 03 Kanama 2019 azakorere Nosybe muri Madagascar naho tariki 10 Kanama 2019 azakorere igitaramo 'One Africa' muri New York.

Tariki17 Kanama 2019 azakorera mu Rwanda, tariki 24 Kanama 2019 azakorere i London,tariki 15 Ugushyingo 2019 azakorere igitaramo i Dubai, tariki 24 Ugushyingo 2019 azakorere igitaramo muri Madagascar na ho tariki 01 Ukuboza 2019 azakorere igitaramo Antananarivo muri Madagascar.  Diamond azakorera igitaramo i Kigali mu mpeshyi.

Diamond yaherukaga i Kigali muri Mutarama 2018. Yari yazanywe n’ibikorwa by’ubucuruzi. Icyo gihe yasuye ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, akora ibikorwa by’urukundo anarambagiza inzu. Mu gihe amaze mu muziki yegukanye amashimwe atandukanye. Yaririmbye mu birori bikomeye byagiye bimusigira umubare munini w’abafana.

Hari amakuru avuga ko Diamond yatumiwe mu Rwanda na kompanyi East African Promoters (EAP) ihagarariwe na Mushyoma Joseph [Bubu]. Iyi kompanyi ifatanyije na Bralirwa ni bo bategura ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars. Iyi kompanyi yazanye mu Rwanda abahanzi b’amazina azwi yifashishwa mu birori no mu bitaramo bikomeye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND