Umukobwa uvuka muri Nigeria nyuma yo kwisanga umunsi w’ubukwe bwe ugeze kandi atagomba kubusubika hamwe n’inshuti ze n’umuryango we bari bamushyigikiye yakoze ubukwe n’umusego.
Uwo mukobwa yari afite umukunzi uba Dubai, umunsi w’ubukwe wageze umuhungu ataraza ndetse atanatangaje impamvu ataje. Umukobwa yirinze kwibabaza cyangwa ngo asubike ibirori by’ubukwe bwe maze akoresha umusego mwiza uriho udufoto tw’umukunzi we awushyira iruhande rwe ngo umubere mu mwanya w’umugabo utari uhari icyo gihe ndetse anakoresha ifoto nini yari inyuma igaragaraho ifoto ye n’umugabo we yanditseho amagambo y’urukundo.
Yashyigikiwe bikomeye n’inshuti ze za hafi ndetse na bamwe mu bagize umuryango we, birinda kumuca intege nawe yambara imyambaro ya kinyafurika ifite ibara ry’iroza nabo bamujya inyuma ndetse banifatanya nawe mu kwifotoreza ku musego wari wamubereye umugabo muri icyo gihe. Icyo tutazi kugeza ubu ndetse n’igitangazamakuru Tuko dukesha iyi nkuru, ni ikijyanye n’impamvu umuhungu atari ahari ndetse niba n’umuryango we waragiye muri ibyo birori by’uwagombaga kuba umukazana wabo n’umusego we.
Umugore yanze gusubika ubukwe bwe abukorana n'umusego uriho amafoto y'umugabo we inshuti n'imiryango baramushyigikira
Amafoto y’ubu bukwe budasanzwe yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho inshuti n’abavandimwe be bari bamuri inyuma nawe ateruye umusego uriho ifoto z’umugabo we, ibirori byabaye nk’ibindi byose bisanzwe ndetse no gukata umutsima w’ubukwe, uyu mukobwa yawukase ateruye umusego we nk’ucigatiye akana k’agahinja.
Yanakase umutsima ateruye umusego we
Yanyuzagamo agahobera umusego we akanawusekera uko yari yiyemeje koibiroei bye bigomba kuba birimo ibyishimo nata kababaro n’ubwo yatunguwe bikomeye no kubura k’umugabo we. Muri Afurika birasanzwe ko ubukwe bushobora kuba umwe mu baukoze cyangwa bombi badahari ariko mu buryo bwumvikanweho, ariko uyu we yatunguwe nabyo.
TANGA IGITECYEREZO