Kigali

Ni nde ufite uburenganzira bwo kutubaza ngo Imana yacu irihe kandi Shalom choir yaririmbye? Rev Karuranga uyobora ADEPR

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/03/2019 11:02
1


Nibavuga korali Shalom uhite wumva korali ikunzwe cyane mu ndirimbo 'Nyabihanga', 'Nzirata umusaraba' n'izindi zitandukanye. Iyi korali yo muri ADEPR Nyarugenge iherutse gutangwaho urugero n'umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev Karuranga nka korali iririmba ubwiza bw'Imana bukigaragariza abantu.



Shalom choir iri ku gasongero kariho amakorali akunzwe cyane mu gihugu by'umwihariko muri ADEPR. Ibi ubibonera ku bitaramo n'ibiterane yitabira yaba mu ntara ndetse no muri Kigali, kandi aha hose ikishimirwa bikomeye. Mu gitaramo 'Yadah live concert' cyateguwe na Holy Nation choir yo muri ADEPR Gatenga, cyabaye tariki 24 Werurwe 2019 muri Dove hotel, Shalom choir yarishimiwe cyane biba ngombwa ko aba baririmbyi basabwa gusubiramo indirimbo 'Nyabihanga' bari bamaze kuririmba ikishimirwa by'ikirenga dore ko na Holy Nation yahagurutse ikayisanga kuri stage bagafatanya kuyiririmba.


Abari muri iki gitaramo barizihiwe cyane

Umuvugizi mukuru w'itorero ADEPR ku rwego rw'igihugu, Rev Karuranga Ephrem ubwo yari arimo kwigisha ijambo ry'Imana mu gitaramo cya Holy Nation, yatanze urugero kuri Shalom choir ayivugaho amagambo akomeye. Yaje kuvuga n'abandi baririmbyi muri rusange, gusa abo yagarutseho cyane ndetse akaba ari nabo yahereyeho ni Shalom choir ikunzwe by'ikirenga mu ndirimbo 'Nzirata umusaraba', ni mu gihe kandi koko aba baririmbyi bari bamaze kugaragarizwa urukundo na benshi bitabiriye igitaramo cya Holy Nation dore ko bageze kuri stage iteraniro ryose rigahita rihaguruka rigafatanya nabo kuririmba.

Rev Karuranga Ephrem umuvugizi mukuru wa ADEPR yaragize ati: "Ni nde ufite uburenganzira bwo kutubaza ngo Imana yacu irihe kandi Shalom choir imaze kuririmba? (...) Ikigeragezo ni abatazi kuririmba" Aya magambo yayavuze nyuma yo gusoma icyanditswe cyera kiri muri Yobu 35:10 havuga ngo "Ariko ntawavuga ati Imana umuremyi wanjye iri he? Kandi ari yo iduha indirimbo mu ijoro" Ukurikije uburyo Shalom choir yishimiwe muri iki gitaramo, usanga rwose Rev Karuranga yaratanze urugero kuri iyi korali nyuma yo kunyurwa cyane n'imiririmbire y'aba baririmbyi b'i Nyarugenge iwabo wa korali Hoziyana. 


Shalom choir iri mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda,...hano bari bari mu ivugabutumwa mu karere ka Rusizi

Shalom choir yatanzweho urugero na Rev Karuranga Ephrem umuvugizi mukuru wa ADEPR, mu gihe gishize yari ifitanye ibibazo n'umudugudu wa ADEPR Nyarugenge ibarizwaho, gusa kuri ubu ikibazo cyamaze gukemuka mu buryo burambye nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abihamya. Icyo gihe iyi korali yashinjaga ADEPR Nyarugenge gushaka kuyisenya burundu, uyu mwuka mubi hagati ya ADEPR Nyarugenge n'iyi korali ubaka warashibutse ku gitaramo iyi korali yakoreye muri Kigali Convention Center. Iki kibazo cyaje kuremera kigera no kuri Rev Karuranga, gusa kuri ubu amakuru atugeraho ni uko aba baririmbyi babanye neza cyane n'ubuyobozi bw'aho babarizwa.


Rev Karuranga umuvugizi mukuru wa ADEPR

Agendeye ku Cyanditswe cyo muri Yobu 35: 10, Rev Karuranga yavuze ko 'nta muntu n'umwe ukwiriye kwibaza ibibazo binyuranye ku Mana kandi bigaragarira mu ndirimbo z'abaririmbyi'. Yabajije abaririmbyi bose muri rusange aho bakura indirimbo baririmba ati 'Izi ndirimbo muzikura he?' Yarakomeje ati 'Shalom, izi ndirimbo muzikura he? Muba muri mu isoko? Muzigura he? Yaje kongeraho ati "Si Imana izibaha mu ijoro?" Yatanze urugero kuri Miriyamu uvugwa muri Bibiliya waririmbye atarepese, asobanurira abantu ko Miriyamu yaririmbye indirimbo yahawe n'Imana mu ijoro, bityo asaba abaririmbyi guhanga bagendeye ku byo Imana yabakoreye n'ibyo yavuganye nabo ndetse bagahamya ko Yesu Kristo ari umukiza kandi ko yabakijije.


Korali Shalom mu gitaramo yatumiwemo na Holy Nation choir

Rev Karuranga Ephrem yasabye abari muri iki gitaramo gushaka Imana bakabwirana Zaburi n'ibindi bihimbano by'Umwuka bikubiyemo ubuhamya bw'ibyo Imana yabakoreye n'ibihamya Yesu Kristo. Ati: "Byaba ari akaga ugahaze aha nta buhamya ufite, byaba ari akaga uririmba uvuga kandi mu mutima bitakurimo" Yasabye abaririmbyi bose muri rusange gucunguza uburyo ubwete kuko iminsi ari mibi, abasaba kwirinda ingeso mbi zirimo ubusambanyi n'irari. 

Rev Karuranga yatuye umugisha kuri Holy Nation choir yamutumiye ayisabira kujya iririmba abarwayi bagakira, imitima ya benshi igahembuka. Hejuru y'ibyo, Rev Karuranga yanitanze sheki y'ibanga, nk'inkunga izafasha iyi korali gukomeza ibikorwa byayo by'ivugabutumwa. Holy Nation choir yateguye iki gitaramo yashimiye byimazeyo Rev Karuranga kuba yarakiriye neza ubutumire bamuhaye. Iyi korali yatangaje ko ifite imishinga inyuranye yifuza kugeraho mu gihe kiri imbere aho yifuza gukorera ivugabutumwa mu nkambi z'impunzi, kugura kwasiteri ebyiri ndetse n'ibyuma bya muzika bigezweho.


Holy Nation choir mu gitaramo yari yatumiyemo Rev Karuranga

REBA HANO 'NZIRATA UMUSARABA' YA KORALI SHALOM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gaspard5 years ago
    Nanjye numva mfite umunezero mwinshi iyo mbona chorale shalom iririmba kiriya Imana iyikomeze iyagure ubutumwa ifite bugere kure hashoboka



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND