RFL
Kigali

VIDEO: Mu marira n’agahinda reba uko GATESI Nadege wa korali Christus Regnat yashyinguwe

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:23/03/2019 13:03
0


Tariki ya 22 Werurwe 2019 ni bwo umuryango, inshuti n’abavandimwe ba nyakwigendera Gatesi Nadege bamusezeyeho bwa nyuma mu marira n’agahinda. INYARWANDA TV yabateguriye amashusho ku gitambo cya Missa cyo gusabira nyakwigendera.



Gatesi Nadege yitabye Imana azize uburwayi. Ni umunsi utari woroshye ku bantu bose babanye na we cyane ko yari azwiho ibikorwa by’urukundo ndetse no gukorera Imana. Ubwo umugabo we Munyakazi Arthur yavugaga ijambo yahamirije abantu bose ko yizeye ko nyakwigendera GATESI Nadege agiye mu ijuru, na cyane ko umwanya we yawuhariraga kuririmbira Imana. 

Yagize Ati: “Ndahamya neza nk'uko babivuze ko GATESI yari umukilisitu aho agiye ari heza. GATESI ndibuka ko mu burwayi bwe, hari igihe yavaga no ku kazi akanyandikira ko ababara nkamusaba ko yataha akaruhuka nkamufasha abana, akabwira ngo reka njye kuririmbira Imana ati nta handi hantu nkura Morale n'umukiro atari ukuririmba ati n'ubwo nataha nzineza ko ntaruhuka kuko nzi neza ko abana baba bashaka gukina najye.”

N'ubwo bari bafite agahinda bamwe mu muryango we bagize icyo bavuga


Mu gusoza umugabo we Munyakazi Arthur yijeje Korali Christus Regnat ko mu gihe cya vuba azajya afatanya nabo mu guhanika amajwi baririmbira Imana ndetse akusa ikivi Nadege agiye atushije.

Gatesi Nadege uri mu batangije Korali Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yashyinguwe mu irimbi rya Rusosoro mu karere ka Gasabo. Gatesi Nadege asize umugabo n’abana babiri ba bahungu, umwe w’imyaka ine (4) n’amezi umunani n’undi w’amezi cumi n’umwe n’ibyumweru.

Igitambo cya MISSA


N'ubwo bari bafite agahinda bamwe mu muryango we bagize icyo bavuga


VIDEO: Niyonkuru Eric-inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND