RURA
Kigali

Easter Experience: Chryso Ndasingwa yagejeje amatike y'igitaramo cye ku nsengero zitandukanye

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:4/04/2025 20:52
0


Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa, ageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye yise “Easter Experience”, kizaba ku itariki ya 20 Mata 2025 mu Intare Arena.



Iki gitaramo kizaba umwanya udasanzwe wo kwizihiza izuka rya Yesu Kristo, binyuze mu ndirimbo ziramya Imana, zigaragaza ubumuntu n'ubwiza bw’umuziki wa Gospel. Amatike y'iki gitaramo harimo ay'iihumbi 10 by'amafaranga y'u Rwanda (10,000 Frw) mu byiciro bitandukanye. 

By'umwihariko, amatike yo mu byiciro byose arahari, kandi ashyirwa ku isoko mu buryo bworoshye. Ushobora kuyagura kuri internet ku rubuga www.ishema.rw, ndetse no gukoresha telefone wiyandikishije *797*30#. Amatike y'ibihumbi 50 Frw, yo yamaze gushira ku isoko.

Kuri ubu amatike yamaze kugezwa ku nsengero zitandukanye zo mu mujyi wa Kigali harimo: New Life Church (Kicukiro), Omega Church (Kagugu), Zion Temple (Gatenga), Evangelical Restoration Church (Masoro na Gikondo), Christ Kingdom Church, Foursquare Gospel Church (Kimironko), na Bethesda Holy Church (Gisozi).

Muri iki gitaramo cya Pasika, Chryso Ndasingwa azafatanya n’abahanzi barimo: Papi Clever na Dorcas, Arsene Tuyi, na True Promises Ministries. Aba bahanzi bose bazifatanya na Chryso mu gutanga igitaramo gifite ireme, gihuza abantu mu rwego rwo gusangira umwuka wa Pasika binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Chryso Ndasingwa ni umwe mu bahanzi bazwi cyane mu Rwanda mu muziki wa Gospel. Yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu mwaka wa 2021, aho yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Ndakwihaye, Wahozeho, Ntajya Ananirwa, na Ntayindi Mana. 

Uretse kuba ari umuramyi muri New Life Bible Church Kicukiro, Chryso ni umunyeshuri wiga tewolojiya muri Africa College of Theology (ACT) kandi akaba umwarimu w'umuziki muri Africa New Life Ministries.

Mu mwaka wa 2024, yakoze igitaramo cy'amateka cyo kumurika album ye Wahozeho muri BK Arena, igitaramo cyaranzwe n’inkunga ikomeye y’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda. Chryso Ndasingwa, azwi ku bw’impano ye yo gucuranga gitari na piano, afasha mu kumvikanisha ubutumwa bw’ijambo ry'Imana mu buryo bwa kinyamwuga.

Iki gitaramo kizarangwa n’ibyishimo byinshi mu rwego rwo kwizihiza izuka rya Yesu Kristo, kandi bizaba ari umwanya mwiza wo gukorera Imana mu buryo bw’imiziki y’ubutumwa. Amatike y’ibihumbi 50 yamaze gushira ku isoko, bityo abakunzi ba Gospel basabwa kwihutira kugura amatike asigaye, kuko ashobora gushira vuba.

Chryso Ndasingwa yateguye igitaramo gikomeye kuri Pasika tariki ya 20 Mata 2025 mu Intare Arena






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND