Kuri uyu wa 22 Werurwe 2019 Korali Christus Regnat yashyize hanze indirimbo bise ‘Twomore’ yanyujijemo ubutumwa bwo kunamira umuririmbyi wayo Nadege Gatesi uri mu batangije iyi korali. Gatesi yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye icyumweru kirenga.
Gatesi yitabye Imana kuya 19 Werurwe 2019 aguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali. Inkuru y’urupfu rwe yashenguye benshi; ababanye nawe, inshuti, abavandimwe, umuryango by’umwihariko umuryango mugari wa korali Christus Regnat yari amazemo igihe kinini. Yari umwe mu nkingi za mwamba z’iyi korali.
Iyi ndirimbo nshya ivuga kuri nyakwigendera, yahimbwe na Bizimana Jeremie. Mu majwi meza y’abagize iyi korali bavuga ko Gatesi yari “inshuti nziza, afite inseko nziza, akaba imfura, urugero rwiza n’umubyeyi mwiza.”
Bati “Mbega
Isi ngo irambera umushari. Mbega Isi ngo irambera ikigeragezo. Mana tabara
womore intimba uyu muryango. Ngwino Yezu womore intimba uyu muryango. Uwurinde
kwiheba no guhangayika. Humuriza imitima yashegeshwe. Humuriza imitima yabuze
amajyo. Hanagura amarira ku maso yacu, utwomore ibikomere n’iyi ntimba. “
Gatesi ari mu batangije korali Christus Regnat.
KANDA WUMVE INDIRIMBO 'TWOMORE' YA KORALI CHRISTUS REGNAT
TANGA IGITECYEREZO