Christelle Kabagire azwi kuri kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, mu kiganiro InStyle ndetse n’ikindi kitwa The Jam. N'ubwo ari umunyamakuru muri iyi minsi unakunzwe n'abatari bacye yaduhishuriye ko yabaye umunyamideri uyimurika ndetse yabaye Miss wa kaminuza yigagaho muri Uganda. Twaganiriye aduhishurira byinshi ku byo abakunzi be batari
Kabagire ni umugore wubatse kuva mu mwaka wa 2017, yize itangazamakuru muri Cavendish University muri Uganda guhera mu 2012 aza kuba Nyampinga w’iyi kaminuza ubwo yari mu mwaka wa mbere anaboneraho gutangira kumurika imideri. Yitabiriye ibikorwa byo kumurika imideri bitandukanye muri Uganda, Namibia, Zambia ndetse yagaragaye mu binyamakuru birimo African Women.
Cristelle ni umunyamakuru wa RBA (Aha yari muri studio za Televiziyo Rwanda)
Christelle Kabagire w’imyaka 28 aganira na Inyarwanda.com yaduhishuriye ko yavukiye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahava aza mu Rwanda icyakora ntiyahatinda biba ngombwa ko ahita ajya kwiga muri Uganda. Muri Uganda yahabaye imyaka myinshi kugeza arangije kwiga kaminuza aza mu Rwanda gutyo.
Yanabaye Nyampinga muri kaminuza y'i Bugande
Christelle ubwo yarangizaga kwiga yahisemo guhita agaruka mu Rwanda cyane ko yari amaze guhabwa impamyabumenyi mu bijyanye n’itangazamakuru. Yahereye kuri Contact Fm aho yakoze ukwezi kumwe gusa ahita ajya muri RBA atangira yimenyereza kuri Televiziyo Rwanda kuri ubu akaba asigaye ari umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru.
Christelle ni umuhanga mu kumurika imideri
Usibye kuba yarabaye Nyampinga wa Cavendish University yo muri Uganda akaba n'umwe mu bahanga mu kumurika imideri yaduhishuriye ko yigeze no kwitabira Tusker Project Fame5 iki gihe akaba yaraviriyemo mu ijonjora ry’ibanze. Gukunda ibijyanye n’imyidagaduro ngo ni ibintu atabona aho abicikira cyane ko ari ibintu yabayemo imyaka myinshi.
REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE KABAGIRE CHRISTELLE YAGIRANYENA INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO