RFL
Kigali

Nyina wa Diamond yandagaje pasiteri wigize umuhuza hagati y’umwana we na Se

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/03/2019 10:58
0


Sandra Dangote nyina w’umuhanzi w’umunya-Tanzania, Diamond Platnumz, yahundagaje ibitutsi bitukwa abatinganyi Pasiteri wamushinje kwirengagiza ikibazo cy’umugabo, Adul Jumaa umaze iminsi arembejwe n’uburwayi bwahereye mu kirenge aho abaganga bavuze ko bazamuca amaguru.



Abdul Juma ise wa Diamond amaze igihe kinini yinginga umuhungu we kumutera inkunga akabona ubufasha bwo kwivuza. Mushiki wa Diamond, zubeda aherutse gufata umwanzuro wo kujya kuvuriza Ise mu Bwongereza.

Ikiganiro cy’amajwi Sandra [Nyina wa Diamond] yagiranye na Pasiteri cyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yumvikana atuka bikomeye Pasiteri Komando Mashino winjiye mu kibazo cy’umuryango we.

Nairobi News ivuga ko uku guterana amagambo byaturutse kuri Pasiteri wahamagaye Sandra agira ngo baganiriye ku kibazo yagiranye n’umugabo we, Abdul Juma batakibana. Iki kinyamakuru kivuga ko Pasiteri yifashe nk’umuhuza muri iki kibazo cyimaze igihe kinini.

Muri aya majwi, nyina wa Diamond yumvikana atuka bikomeye [Ibitutsi bidashyirwa muri iyi nkuru], anamushinja ko ashaka kwamamara binyuze mu muryango we.

Nyina wa Diamond yandagaje pasiteri wigize umuhuza.

Iki kinyamakuru kivuga ko mu byumweru bishize, Pasiteri Mashimo yumvikanye mu kiganiro ahamya ko ‘Imana yamwohereje kugira ngo akize umuryango wa Diamond’.

Yanavuze ko kuba Diamond adafasha Ise biterwa na Nyina, Bi Sandra.

Mu cyumweru gishize, Adbul Juma yatangaje ko yiteguye gupfa bitewe n’ubuzima bubi abayemo. Yavugaga ko ahangayikishijwe n’uburwayi bwe bugiye gutuma acibwa amaguru.

Yagize ati “Nkubwije ukuri hari igihe kigera umuntu agatakaza icyizere kuburyo yumva byaba byiza apfuye bitewe n’uko ntayandi mahitamo. Amaguru yanjye arambabaza cyane. Ni ukuri ndababara mu buryo ubukomeye.”

Diamond Platnumz amaze igihe kinini atavuga rumwe na Se yagiye ashinja gutererana no kwanga umuryango we. Yumvikanye kenshi avuga ko ari bugufi bwa nyina kurusha ise.

Mushiki wa Diamond yanzuye kujya kuvuriza ise mu Bwongereza.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND