RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Inuma yaguzwe miliyari y’amafaranga y’u Rwanda

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:18/03/2019 18:10
0


Inuma yo mu Bubiligi yitwa Armando ikina umukino wo gusiganwa, yaciye agahigo igurwa akayabo katigeze kagurwa indi mu mateka.



Ibitangazamakuru byo mu Bubiligi bivuga ko iyo nyoni y'agaciro kanini, izwi mu Bubiligi nk'iya mbere mu gusiganwa ahantu harehare, yaguzwe n'umushinwa akayabo k’amayero 1.250.000 ni ukuvuga asaga miliyari 1 na miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni muri cyamunara yabereye kuri interineti.

Iki kiguzi cyatanzwe n’umushinwa kirutaho miliyali 400 ,icyaguzwe indi numa mu minsi ishize. Iyi nyoni izwi ku izina rya Armando ni imwe mu zindi numa zirenga ijana zagurishijwe n'umworozi wazo w'umubiligi uzwi cyane muri iki gihugu ku mazina ya Joel Verschoot.

Isiganwa rikorwa n’inuma rikorwa rite?

Inuma zisiganwa ziba zitunzwe n‘abantu batandukanye, zikarekurirwa mu kirere mu birometero byinshi bibarwa hagendewe kuho ziba zisanzwe ziba, igeze mu rugo ubwa mbere akaba ari yo itsinda. Habarwa ibirometero ziba zakoze n’igihe zakoresheje.

Abagura inuma nk'izi bo ku mugabane wa Aziya bariyongereye ibituma uwo mukino warongeye kwitabirwa cyane. Bazigura kugira ngo binjire mu irushanwa nk’uko abakinnyi b’imikino itandukanye bagurwa.

Src: BBC .






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND