RFL
Kigali

Umuhanzi Freddy Don yavuze ku nkumi bitegura kurushinga-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/03/2019 10:36
0


Freddy Don umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yamaze gutangaza itariki y’ubukwe n’umukunzi we Nyakuzungu Merveille. Uyu muhanzi yavuze ko yakundiye uyu mukobwa kuba yubaha Imana nawe akamukunda.



Kuri ubu baritegura kurushinga kuya 21-22 Kamena 2019. Freddy yabwiye INYARWANDA ko bimwe mu byatumye akunda uyu mukobwa ari uko yubaha Imana, ikirenze kuri ibyo azi ko amukunda.Yagize ati “Ni umukobwa mwiza cyane kandi yubaha Imana cyane ahuje n’ibyifuzo byanjye kandi nawe arankunda cyane”

Gusaba no gukwa bizabera ku Gisenyi mu karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba. Ni mu gihe gusezerana imbere y'amategeko ya Leta bizabera mu Murenge wa Nyarugungu i Kanombe. Gusezerana imbere y'Imana bizabera Victory Church i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Freddy akora injyana ya Afrobeat, azwi cyane mu ndirimbo ‘I am a soldier’ yakoranye na Gisa cy’Ingazo, ‘Oh my heart’ yakunzwe na benshi n’izindi nyinshi.

Freddy Don aritegura kurushinga n'umukunzi we.

Integuza y'ubukwe bwabo.

Imyaka ibiri irashize bakundana.


Freddy avuga ko kimwe mu byatumye akunda uyu mukobwa ari uko yubaha Imana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND