RFL
Kigali

CYCLING: Mugisha Moise yafashije u Rwanda kubona umudali wa Zahabu muri shampiyona ya Afurika-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/03/2019 7:19
0


Kuri iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2019 ubwo shampiyona ya Afurika mu mukino wo gusiganwa ku magare yari ikomeje muri Ethiopia, u Rwanda rwabonyemo imidali ibiri nyuma yaho abahatanye babashije kwitwara neza imbere y’ibindi bihugu.Umudali wa mbere u Rwanda rurawucyesha Mugisha Moise wafashe umwanya wa mbere ahizeabo bangana batarengeje imyaka 23 (U23) akaba uwa mbere mu bijyanye no gusiganwa n’ibihe umukinnyi ku giti cye (Individual Time Trial). Erythrea na Algeria nibo baje mu myanya y’inyuma ya Moise Mugisha uheruka gufata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’abakinnyi bakakambye imisozi muri Tour du Rwanda 2019.Mugisha Moise (hagati) yatumye Rwanda Nziza iririmbwa muri Ethiopia 

Undi mudali u Rwanda rwasaruye kuri iki Cyumweru ni uwatwawe na Tuyishimire Jacqueline wafashe umwanya wa gatatu mu gusiganwa n’ibihe ku giti cye mu bandi bakobwa bari mu kigero cy’imyaka itarenze 23.


Tuyishimire Jacqueline yafashe umwanya wa 3 muri ITT

Kuri uyu wa Gatandatu nabwo u Rwanda rwari rwabonye undi mudali w’umwanya wa gatatu kuko mu cyiciro cyo guhatana abakobwa bavanze n’abahungu u Rwanda rwabaye urwa gatatu inyuma ya Erythrea na Ethiopia ya kabiri.


Gusiganwa abahungu bavanze n'abakobwa u Rwanda rwabaye urwa gatatu kuri uyu wa Gatandatu   


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Safari

Inyarwanda BACKGROUND