RFL
Kigali

Trinity Worship Center n'inshuti zabo zo muri Amerika bakoranye umuganda n'abaturage banatanga Mituweli ku batishoboye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/03/2019 10:50
5


Trinity Worship Center itsinda rishya mu muziki wa Gospel ribarizwa muri EPR Kabeza riri gukora cyane muri iyi minsi, ryifatanyije n'abaturage mu gikorwa cy'umuganda rinatanga inkunga y'ubwisungane mu kwivuza ku bantu 50 batishoboye.



Abasore n'inkumi bagize Trinity Worship Center bakunzwe cyane mu ndirimbo 'Imana y'imbaraga', kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2019 bakoreye igikorwa cy'urukundo mu Busanza muri Kicukiro aho bari kumwe na 'Nashville team' itsinda ry'inshuti zabo zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaje mu Rwanda mu cyumweru gishize zitabiriye igitaramo cya Trinity Worship Center.

Trinity Worship Center na Nashville team bakoranye umuganda n'abaturage bo mu Busanza, basibura ibyobo by'amazi y'imvura, bacukura n'ibindi bishya, bakora isuku mu ngo z'abaturage banatera ibishyimbo mu mirima yabo nyuma yaho Nashville team batanga inkunga y'ubwisungane mu kwivuza ku bantu 50 batishoboye. Peter Mugwaneza umuyobozi wa Trinity Worship Center yabwiye Inyarwanda.com ko igikorwa bakoze cyishimiwe cyane n'abaturage.


Basibuye ibyo by'amazi y'imvura banacukura ibindi bishya


Bateye ibishyimbo mu mirima y'abaturage bo mu Musanza



Imiryango 8 y'abantu 50 yahawe ubwisungane mu kwivuza na Nashville team


Umushumba wa EPR Paruwasi ya Kanombe Niyonsenga Deny yitabiriye umuganda

Trinity Worship Center bakoze iki gikorwa cy’urukundo nyuma y’igitaramo bakoze kuri iki cyumweru tariki 10/3/2019, akaba ari igitaramo bise 'Home Blessing Live Concert' bari batumiyemo abaririmbyi banyuranye ba hano mu Rwanda n'abandi bo muri Amerika ‘Nashville team’. Muri icyo gitaramo Trinity worship center banaboneyeho kumurikira itorero ryabo EPR Kabeza igikombe cya Groove Award begukanye umwaka ushize muri Groove Awards Rwanda 2018 nk’itsinda rishya ryakoze cyane.




Trinity Worship Center mu gitaramo bakoze ku Cyumweru 

REBA HANO 'IMANA Y'IMBARAGA' YA TRINITY WORSHIP CENTER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byukusenge Esther5 years ago
    Imana ibahe umugisha kubywi igikorwa cy'urukundo mwakoze kdi ndabakunda cyanee!!
  • Iranzi Ricky 5 years ago
    Ese Iyo team niyo yaririmbye iyo ndirimbo. nikomerexaho pe baririmba neza narabakunze cyane
  • Uwera Daniella 5 years ago
    Imana ikomeze ibashyigikire muri byose..... kdi Ibahe umugisha utagabanyije kubw' ibikorwa by' indashyikirwa mugaragaza
  • Sawd5 years ago
    Woow. Imana ibahe umugisha rwose TWC
  • Ubuzima5 years ago
    Imana ibahe umugisha. Kubwo kwibuka ko hari abantu bakeneye ubufasha.





Inyarwanda BACKGROUND