RFL
Kigali

Jose Chameleone yafungiwe akabari yari yateguriyemo umugoroba wo kwibuka AK47

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/03/2019 9:50
0


Umuhanzi w’umunyabigwi mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, Jose Chameleone yari yateguye umugoroba wo kwibuka umuvandimwe we AK 47 umaze imyaka ine yitabye Imana, akabari ke DNA lounge ibi birori byagombaga kuberamo kamaze gufungwa n’ubuyobozi bushinja kutagira ibyangombwa byo gukora.



Ibiro byo kwibuka AK 47 byagombaga kuba mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 14 Werurwe 2019. Chameleone yari amaze iminsi yandika ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ageze kure imyiteguro y’umugoroba wo kwibuka umuvandimwe we basangiye ibere rimwe.

Ikinyamakuru Ugbliz cyandikirwa muri Uganda yanditse ko ifite amakuru yizeweho ashimangiye aka kabiri DNA Lounge katangiye gukora kuya 22 Ukuboza 2018 kafunzwe nyuma y’uko ubuyobozi busanze nta byangombwa bafite bibemerera gukora.

Ubuyobozi bw’akabari DNA Lounge bwasohoye itangazo buvuga ko bubabajwe no gutangaza ko umugoroba wo kwibuka AK 47 wasubitswe, bavuga ko bazamenyesha mu minsi iri imbere indi tariki ibi birori bizaberaho.

Bati “Tubabajwe no kubamenyesha abakiriya bacu ko igikorwa cyo kwibuka AK 47 cyagombaga kubera DNA Lounge muri iri joro cyasubitswe ku mpamvu zirenze ubushobozi bwacu.”

“Amezi atatu ashize dukora yashyizweho umupaka n’ibyangombwa tudafite bitwemerera gukora ariko twizeye ko mu minsi ya vuba tuzaba twabibonye. DNA Lounge izakomeza kubafata neza no guha agaciro uruhare rwanyu. Indi tariki y’ibi birori izatangazwa mu minsi iri imbere.”

DNA Lounge akabari k'umuhanzi Jose Chameleone kafunzwe.

Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’aka kabari, yavuze ko mu cyumweru kiri imbere bazaba batangiye gukora.

Hashize imyaka ine umuhanzi Emmanuel Mayanja wamenyekanye nka AK47 yitabye Imana, urwibutso rwe ruracyari rushya mu mitima y’abanya-Uganda ndetse n’abo mu muryango we barimo Jose Chameleone, Pallaso ndetse na Nyina

AK47 witabye Imana yari umuvandimwe w’umunyamuziki Chameleone, Weasel[Goodlyfe] ndetse na Pallaso. Yitabye Imana muri 2015 anyereye mu bwogero akubita hasi umutwe.

Imyaka ine irashize AK47 yitabye Imana.

Chameleone yari amaze iminsi ategura umugoroba wo kwibuka AK47.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND