RFL
Kigali

Teta Diana yavuze iby’abasore bamubengutse n’iby’umuzungu byavuzwe ko babana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/03/2019 22:11
0


Umuhanzikazi Teta Diana yageze i Kigali yitabiriye igitaramo Kigali Jazz Junction ategerejwemo. Yavuze ko mu gihe amaze mu mahanga yagiye ahura n’abasore bamubengutse ariko ngo ubu nta mukunzi afite. Yamaganiye kure ibyavuzwe y’uko abana mu nzu imwe n’umuzungu w’umugabo.



Mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 14 Werurwe 2019 nibwo Teta Diana yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction azahuriramo na Medhy Custos[azagera i Kigali kuwa kabiri w’icyumweru kiri imbere] wo mu Bufaransa ndetse na Stella ’Tash’ Tushabe, umunyarwandakazi uvuza saxophone.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Teta Diana yabajijwe niba igihe amaze mu mahanga nta muhungu wigeze amukunda cyangwa se ngo we amukunda. Yasubije ko batabura ariko kandi ngo ubu nta mukunzi afite. Ati “Urumva babura se! Nabwo babura urashaka kubaza niba hari uwo twahaye visa se? Ntawe,..”

Teta avuga ko atazi neza igihe cyo gukorera ubukwe bitewe n’uko agifite imishinga myinshi yo kunoza.

Ati “Ngiriwe ubuntu. Ntabwo mbizi. Ubukwe ntabwo mbizi ndashaka kubanza ngatunganya ibintu byanjye ndacyafite ibintu byinshi. Igihe nikigera n’uwo muntu ndabizi ko ari kunshakisha nambona tugahura bizagenda neza.”

Yashimangiye ko mu Bubiligi atigeze abana n’umuzungu nk’uko byavuzwe mu bihe bitambutse. Ahubwo ngo yabaga mu muryango. Yavuze ko iyi nkuru nawe yamutashye yumva ko yari mu “rwego rwo gucuruza amakuru atariyo”

Yagize ati “Barambeshyera. Mu Bubuligi nabanaga n’imiryango. Ayo makuru yangezeho ntabwo ariyo barambeshyera. Ngira ngo ni mu rwego rwo gucuruza amakuru atariyo.”

Teta Diana yavuze ko ubu nta mukunzi afite.

Yavuze ko mu gihe agiye kumara mu Rwanda agiye gukomeza kwamamaza alubumu “Iwanyu” ye aherutse gushyira hanze. Yizeye ko azahura n’abahanzi bahuriye ku rubyiniro rumwe rwa Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya kane.

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba kuya 29 Werurwe 2019.

Teta Diana, Medhy na Stella Tush bazaririmbira Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali; kwinjira bizaba ari amafaranga 10 000 Frw mu myanya isanzwe, 20 000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP), 30 000 muri Vivip na 240 000 Frw ku meza y’abantu umunani.

Yahakanye ibyavuzwe ko abana n'umugabo w'umuzungu.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TETA DIANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND